Igipolisi cya Tanzania muri Dar es Salaam cyataye muri yombi abantu babiri basanganywe intwaro ku biro by’itora ahitwa Ukonga ahatorwaga abazahagararira aka karere mu matora y’abadepite
Umuyobozi w’igipolisi cya zone idasanzwe muri Dar es Salaam, Lazaro Mambosasa yavuze ko umwe yafatanywe imbunda yo mu bwoko bwa pistol yari irimo amasasu 14, mu gihe undi yafatanywe umupanga.
Avugana n’ikinyamakuru The Citizen dukesha iyi nkuru kuri iki Cyumweru, itariki 16 Nzeri, Mambosasa yavuze ko abafashwe binjiye ku biro by’itora bitandukanye nk’abahagarariye amashyaka ari guhatana mu matora.
Yagize ati: “Ukekwa ufite pistol ngo yari yatanze ibaruwa imwemerera kwinjira mu biro by’itora ariko itariho ifoto ye ariko yasanganywe imbunda nyuma yo gusakwa.”
Uyu muyobozi w’igipolisi uvuga ko abafashwe bose bafunze mu gihe iperereza rikomeje, yavuze ko inzego z’umutekano zakajije umutekano ku biro by’itora hakaba nta kindi kibazo kidasanzwe cyari cyagaragara.


