Kicukiro: Abaturage biyubakiye umuhanda wa Kaburimbo

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu Mudugudu w’Ubumwe, Akagari ka Rubirizi mu Murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro,  barimo  kwiyubakira umuhanda wa kaburimbo, nta nkunga n’imwe ivuye muri Leta cyangwa abandi baterankunga.

Umuyobozi w’Umudugudu w’Ubumwe, Mudahemuka Jean Baptiste, abajijwe aho bakura imbaraga zituma bakataje mu bikorwa by’iterambere, atangaza ko we na komite ye badahwema kuganira n’abaturage batuye uyu Mudugudu, dore ko bafite urubuga rwa Whatsapp bahuriyeho, murwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta cyane cyane intego y’umujyi wa Kigali.

Ushinzwe iterambere muri aka kagari,  Madame Antoinette na we agira ati “Gushyira hamwe tukiyubakira umudugudu ntako bisa dore ko twabonye intsinzi ubwo twahitagamo Izina ryiza “Ubumwe.” Iterambere ry’igihugu ntiriva mu byinshi by’ibintu gitunze ahubwo ni mu bitekerezo byubaka kandi biganisha mu kwiteza imbere no gukora ibikorwaremezo bijyanye n’iterambere rirambye dushyize hamwe nk’abasenyera ku mugozi umwe”.

Muri uyu mudugudu kandi bubatse undi muhanda uri kuri Avenue Chapel, bafatanyije n’Umudugudu wa Beninka, igitekerezo kizanwe na Mudahemuka Jean Baptiste, umuyobozi w’Umudugudu w’Ubumwe.

Akomeza avuga ko uyu Mudugudu abawutuyemo bose barangwa no gushyirahamwe no kugira imyumvire myiza ndetse no kwitabira ibikorwa bya Leta. Bakaba barihaye intego bagenderaho ibyo bigatuma besa imihigo y’Umudugudu wabo, intego ni: Ubumwe, Urukundo n’Ubutwari.

Umuyobozi wa Zone Berwa, Niyomugabo Franà§ois yatangarije Bwiza.com ko mbere yo gukora uyu muhanda wa Avenu Umucyo kimwe na avenue Berwa habanje gukorwa imiyobo y’amazi y’imvura. Kuri ubu Avenue Umucyo ikaba imaze kubaka umuhanda ungana na m 300 uturutse ku muhanda rusange wa Rubirizi Busanza Kanombe kandi imihigo irakomeje.

IMG 20180915 140848

Kvicky@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *