Itorero rya Angilikani mu Rwanda riranenga uko abihaye Imana basigaye bayoboye amatorero muri iki gihe, aho rivuga ko benshi bitwara nk’amakipe arwanira inyungu z’umuntu ku giti cye.
“ Kuki mwarwana kandi muri abakozi b’itorero? Ntimuri gukorera ubutumwa bumwe? Murekere iby’itorero itorero kubera ko byose ari ibya Yesu Kristo. Ntabwo duhari ngo dukorere inyungu z’umuntu ”, uyu ni Bishop Alexis Bilindabagabo ukuriye Diyosezi ya Gahini ubwo yari I Kampala mu muhango wo gusoza inama ya Diyosezi ya Kampala ku rusengero rwa St Stephen mu gace ka Kisugu kuri iki Cyumweru, itariki 16 Nzeri 2018.
Bishop Bilindabagabo yavuze ko igisabwa cyoroheje kugirango ufatwe nk’umukirisitu cyangwa wavutse bwa kabiri ari ukubaho ubuzima bw’intangarugero. Ati; “ Iyo umaze kwemera Yesu Kristo mu mutima wawe, ibindi birakurikira. Uzatangira gukorera ubutumwa bwe, kumara igihe ku rusengero ntibizongera kuba umutwaro kandi uwihaye Imana agomba kuba akorera guhindura abo batarafata icyemezo ,”
Bishop Bilindabagabo yakomeje avuga ko ababaswe n’ibiyobyabwenge umuti mwiza ari ukubegereza Imana aho kubafungira mu bigo bibasubiza mu buzima nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ikomeza ivuga.
Ubwo yatangizaga inama y’iminsi itatu, umukuru w’Itorero rya Uganda, Archbishop Stanley Ntagali, yavuze ko abantu bavuga ko ari abakirisitu bavutse bwa kabiri aria bantu bikunda kandi usanga bajya mu rusengero ugasanga urusengero rwuzuyemo abantu nyamara badakura mu buryo bw’umwuka.


