Umuhanzi Kizito Mihigo nyuma yo gusohoka muri gereza kuwa 15 Nzeri 2018. Yashyize hanze indirimbo yise ‘Ibyihishimo bibi’ aho akebura abantu bakundana maze bakihutira kuryamana ngo barimo kwishimisha.
Iyi ndirimbo y’iminota itandatu n’amasegonda 48, Kizito Mihigo avuga ku ngingo zitandukanye ziganjemo gukorera iguhugu no gushyira hamwe gusa akananenga abakundana bihutira kuryamana avuga ko ari ibyishimo bibi.
Yagize ati” Hari urubyiruko rukundana rukirukankira mu buriri, rugasangira ibyishimo bibi, sinakubwira rukidagadura sinakubwira(…)”
Uyu muhanzi avuga ko ibi bigira ingaruka mbi ku rukundo rw’abo bantu bombi kuko urukundo rwabo ruyoyoka.
Ati” Urukundo rurayoyoka, rukaba nka ya mashara yaka agurumana, akazima adasize n’igishirira”
Mihigo avuga ko ibyishimo bibi bikwiye gutsindwa kuko birutwa no kubabazwa ntuhemuke.
Muri iyi ndirimbo kizito asaba urubyiruko ahanini ko rwakwibanda ku bikorwa byo gukunda igihugu no kugikorera mu bumwe. Ahamya ko ibyishimo bibi bituma abantu basenya ibyobiyubakiye.
Kizito agarutse kuri iyi ngingo mu gihe mu rubyiruko hasigaye hadutse ingeso yo kuba umuhungu n’umukobwa bakundana bakora imibonano mpuzabitsina mbere yo hushakana haba imbere y’amategeko cyangwa y’Imana.
Uyu muco wiswe ngo ni ukurya avansi (avance). Byakunze kugaragarako watumye benshi batandukana cyane ko urukundo rwabo ruba rushingiye ku irari gusa aho kuba urukundo rwa nyarwo.
Kuri ubu indirimbo ‘Ibyishimo bibi’ imaze kurebwa n’abantu basaga 85 kuri YouTube.



