Tariki ya cumi z’ukwacumi saa Kumi, nibwo hazamenyekana nyiri sitasiyo M LINE KICUKIRO

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rw’ubucuruzi rwa Kigali rwaburanishije urubanza rujyanye n’iteshwa gaciro rya cyamunara yakozwe tariki ya 23 Gashyantare 2018. Ni cyamunara yagurishijwemo station ya  Mukaremera Francine yegukanwa na Cyubahiro Ngarambe Christophe. Urubannza rwabaye ku wa Gatanu  tariki 14 Nzeri, ruzasomwa tariki 10 Ukwakira saa kumi.

Iyi cyamunara yabaye ku busabe bw’umwanditsi mukuru (registrar general) wo muri RDB, kuko iyi station yari ingwate  ya M LINE PETRO STATION LTD, ku mwenda yahawe na Grofin Bank. Nyiri iyi station rero ntiyishimiye uko cyamunara yagenze agana urukiko.

Mu rukiko rw’ubucuruzi rwa Kigali, ni ahantu bigoye kumenya kubera inyubako ndende ikingirije urukiko, no kwinjira ni ukwigengesera kandi wikanga ko igikwa kiguhanukira. mu rusaku rwinshi ruva ku mirimo ikorerwa kuri iyi nyubako izaba urukiko rw’ubucuruzi, urubanza ruraba mu mutuzo imbere mu rukiko.

Icyumba cyarwo kitarenza imyanya 30 kiruzuye, ariko cyiganjemo abambaye imyenda y’umukara: imbere umucamanza n’umwanditsi w’urukiko,  abunganira ababuranyi 6;  muri rubanda hicaye abandi banyamategeko bategereje izindi manza. Abambaye andi mabara ntibarenga batatu, barimo umucungamutungo wa Mukaremera Francine.

Mu kirego cyashyikirijwe urukiko, M LINE PETRO STATION LTD yasabye urukiko gutesha agaciro iyi cyamunara ngo “kuko yakozwe mu buryo bunyuranije n’amategeko”.

Umugenagaciro yemeje ko iyi sitasiyo ifite agaciro ka miliyoni 236, muri iyi cyamunara hatanzwe amafaranga miliyoni 330, nyamara ngo hari abari barengeje miliyoni 400 ntibakirwa.

Mu rukiko, M LINE PETRO STATION LTD ihagarariwe n’abanyamategeko babiri b’abagabo, naho Me Bimenyimana Eric wayoboye cyamunara nawe yunganiwe na babiri b’abagore. Hari kandi umunyamategeko waje agoboka, ahagarariye Cyubahiro Ngarambe Christophe wegukanye iriya sitasiyo.

“Sitasiyo yaragambaniwe”, uhagarariye nyirayo

“ twagiranye imishyikirano na nyirayo imbere ya banki”, uwayegukanye

Amwe mu magambo y’umwe mu bahagarariye M LINE PETRO STATION LTD, avuga ko bafashe igiciro gito hari abatanze menshi.

Me Bimenyimana Eric yisobanura avuga ko abatanze menshi bari abakomisiyoneri badafite amafaranga cyangwa batumwe n’abandi. Ati, “hari abagera kuri bane bavugaga amafaranga badafite. Uwa mbere yatanze miliyoni 453, ariko asabwe kwishyura avuga ko ahamagara mukuru we akayazana, kandi ingingo Ya 13 mu mabwiriza y’umwanditsi mukuru ivuga ko kwishyura ari ako kanya. Undi wavuze miliyoni 252, yavuze ko hari umuntu usinya kuri sheke udahari, ndetse yagiye kumushaka tumuhamagaye ngo yishyure turamubura. Undi ngo yari afite amadolari, …”.

Kuri iyi ngingo ariko, abahagarariye M LINE PETRO STATION LTD bavuga ko n’uwegukanye cyamunara atari afite amafaranga ako kanya, ngo kuko yageze kuri konti ye cyamunara yamaze kuba.

Uhagarariye Cyubahiro Ngarambe Christphe wayegukanye, waje mu rukiko agoboka, agaragaza uburyo uwo ahagarariye yatanze sheke yizewe yahawe na banki (payment guarantee) yatanzwe tariki 22 Gashyantare mbere ya cyamunara, kandi banki yamwandikiye imwemeza ko amafaranga ahari (confirmation of availability of funds).

Aha ni ho uhagarariye M LINE PETRO STATION LTD avuga ko umutungo wagambaniwe, mbere. Ati, “ ni gute umuntu asaba amafarnga yo kugura sitasiyo muri banki kandi cyamunara itaraba?”

Mu guhakana aka kagambane ku ruhande rw’uwaguze, basonanura ko habanje kuba imishyikirano hagati ya ba nyiri station n’uwayegukanye, imbere y’umuyobozi wa banki iberewemo umwenda. “muri iyo mishyikirano, bemeranijwe miliyoni 300, ariko umuyobozi wa banki akavuga ko bashaka n’arenzeho”.

Cyamunara ikozwe nabi ibamo ibyaha, RIB

Nubwo kuri uyu wa Gatanu haburanwe urubanza mbonezamubano-civil (mu rukiko rw’ubucuruzi rwa Kigali ), umunsi w’akazi ukurikiyeho, ni kuri uyu wa mbere tariki 17 haraburanwa inshinjabyaha-penal (mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge).

Nubwo kandi iyi cyamunara yabaye tariki 23 Gashyantare, nyir’ukuyegukana agahabwa ibyangombwa bya station, kandi nyir’umutungo agatanga ikirego ayitesha agaciro;

ibyayo byatangiye kujya ahagaragara tariki ya 31 Nyakanga, ubwo bamwe mu bayigizemo uruhare batabwaga muri yombi n’urwego rw’igihugu rugenza ibyaha RIB.

Ni nyuma y’ukwezi n’iminsi icumi urubanza mu rukiko rw’ubucuruzi rusubitswe, ku busabe bw’umwe mu baburanyi.

Tariki 2 Kanama 2018, RIB yerekanye abantu babiri muri bane yari ifite bakurikiranweho amakosa yabaye muri iyi cyamunara: yerekanye abo yitaga abakomisiyoneri, nyamara umwe muri bo yivugira ko ari umucuruzi wapiganye muri iyi cyamunara agacibwa intege zo gukomeza. Abo iterekanye ni uwegukanye cyamunara n’uwari ushinzwe kugurisha ingwate (receiver), RIB yavugaga ko aba bagiye mu ibazwa (interrogatoire).

Kuri uwo munsi, RIB yibukije bimwe mu byaha bishamikiye kuri cyamunara ikozwe nabo, birimo ruswa, guteza umutekano mucye, inyandiko mpimbano n’ibindi.

Mu ijwi ry’umuvugizi w’agateganyo Mbabazi Modeste, Ati “ Hari ibyaha bitandukanye birimo; guteza akajagari cyamunara ntikorwe mu bwisanzure, ruswa, gutanga amasheke atazigamiwe, gukoresha inyandiko mpimbano aho ngo usanga ibyakorewe ahabereye igikorwa bidahura na raporo zitangwa,  n’ibindi.”

Ngibyo ibitumye mu minsi y’akazi ibiri ikurikirana, abantu bamwe, ku gikorwa kimwe,  bitabye inkiko ebyiri zitandukanye, ku byaha bitandukanye.

Mu gihe tugitegereje isomwa ry’urubanza rwa mbere tariki ya 10 Ukwakira saa kumi, n’iburanishwa ry’urwa kabiri uyu munsi, Bwiza.com iracyakurikirana iby’iyi cyamunara n’izindi ziberamo amakosa.

Mu nama nyunguranabitekerezo hagati y’inzego zifite aho zihuriye n’irangizwa ry’imanza, minisiteri y’ubutabera, urwego rw’umuvunyi, banki nkuru y’igihugu, RDB n’abandi bafatanyabikorwa; bemeza ko cyamunara ikozwe nabi imunga ubukungu bw’igihugu, igahombya amabanki, igatesha agaciro umutungo w’umuturage ku nyungu za bamwe.

Umuvunyi wungirije, Yankurije Odette ati, irangizwa ry’urubanza rikozwe nabi ryangisha abaturage ubuyobozi kandi bikozwe ku nyungu za bake. Izindi nkurikizi ni uguca intege abashoramari, kutizera ubutabera no kwica isura y’igihugu”.

Karegeya Jean Baptiste/ Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *