Kenya: Guverineri wa Nairobi yatunguwe no gusanga mu bitaro imirambo 12 y’impinja ihishe mu makarito

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere, itariki 17 Nzeri, Guverineri wa Nairobi, Mike Sonko, yasuye bitunguranye Ibitaro bya Pumwani atungurwa no kuvumbura imirambo 12 y’impinja yari ihishwe mu makarito. Iyi mirambo ngo ikaba yari yazingiwe hamwe mu mifuka y’amasashi ishyirwa mu makarito atatu ihishwa mu bubiko bwegereye uburuhukiro, aho umurambo umwe wari ukwawo, itandatu iri ukwayo mu ikarito imwe, indi itanu nayo iri hamwe.

Guverineri wa Nairobi yasuye ibi bitaro bitunguranye ari kuri moto, aho yatangaje ko ibi yabikoze nyuma yo kubona video igaragaza bamwe mu bakozi b’ibitaro bya Pumwani basohora imirambo. Akaba yavuze ko abaturage bavuze ko hari imashini abakozi b’ibitaro bazimije yo muri materinite (Maternity) bigatuma ubuzima bw’impinja buhagendera.

Ati: “ Ndashaka gutangaza nkomeje ko ubuzima bw’umuntu bukwiye kubahwa uko byagenda kwose ”. Yongeyeho ko hari ibihano bizafatirwa umuntu wese ubangamira serivisi nziza zihabwa ababyeyi na bashiki babo bajya kubyarira muri ibi bitaro.

Iyi nkuru dukesha Daily Nation irakomeza ivuga ko ubuyobozi bw’ibi bitaro bwagowe no gutanga ibisobanuro ku kuntu iyo mirambo yabitswe mu makarito mu gihe umwe mu bakozi yari yabwiye guverineri ko umwana umwe ari we wapfuye mu masaha 24 yari ashize, ariko Guverineri amubwira ko afite amakuru ko hari abandi bapfuye.

Abana 12 babuze ubuzima mu munsi umwe

Nyuma yo kumwereka umurambo umwe wari mu ikarito uwo mukozi yari amaze kuvuga ko ari we wapfuye, Guverineri yategetse undi mukozi gufungura amakarito yari arimo indi mirambo 6, ndetse ategeka ko bafungura indi basangamo imirambo itanu.

Reba video hano hasi

YouTube player

Nyuma y’ibi, guverineri yahise asaba igipolisi gukurikirana iki kibazo.

Yagize ati: “ Iki ni ikibazo cya polisi. Ntushobora kubura impinja 12 mu munsi umwe

Iyi nkuru iravuga ko atari ubwa mbere ibitaro bya Pumwani bivuzwe mu itangazamakuru kubera imikorere idahwitse. Ubushize bikaba byaravuzwemo cyane ubujura bw’impinja, kutita ku barwayi, gutanga serivisi mbi no gufata nabi abagore bagiye kubibyariramo.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *