Polisi ya Uganda yatangiye iperereza ku rupfu rw’umunyeshuri muri Kaminuza ya Makerere (Makerere University), wapfuye yiyahuye.
Umunyeshuri Joshua Ajuna yigaga mu mwaka wa kabiri wa kaminuza, akaba yabaga mu nyubako izwi ku izina rya ‘Nsibirwa’. Ku cyumweru tariki ya 16 Nzeri 2018, nibwo yasanzwe mu cyumba yararagamo yapfuye, amakuru atangazwa n’abanyeshuri bagenzi be.
Nk’uko ikinyamakuru Observer kibitangaza, ngo aho uyu munyeshuri yapfiriye hasanzwe icupa ry’uburozi ndetse n’inyandiko ebyiri bikekwa ko yasize yanditse.
Umuvugizi wa Polisi ishinzwe kurinda umujyi wa Kampala, Luke Owoyesigyire yagize ati “turakeka ko yaba yiyahuye, ariko ibyo ntabwo bivuze ko hatakorwa iperereza, ni icyaha cyo gukorwaho iperereza, ubu ryatangiye”.
Akomeza avuga ko inzandiko ebyiri basanze mu cyumba cye, zizahabwa abahanga bazi ibyo gusesengura no guhuza imikono y’intoki ngo babe bareba ko ihura n’iye, bakazifashisha igitabo basanze muri icyo cyumba yapfiriyemo.
Imibare itangazwa na polisi, igaragaza ko abantu 95 mu biyahuye mu mwaka wa 2017, biyahuje uburozi, mu gihe mu mwaka wa 2016 ngo imibare yagaragazaga ko abiyishe biyahuye bari 133.


