Iyo tutaza gutanga imbabazi ni abantu bangahe baba bakiri muri gereza? — Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Mu ijambo yavugiye ku nteko ishinga amategeko mu muhango wo kurahiza abadepite muri manda nshya, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakomoje ku mbabazi n’ifungurwa ry’agateganyo biherutse guhabwa abagororwa basaga 2000 barimo umunyapolitiki, Ingabire Victoire n’umuhanzi, Kizito Mihigo, asobanura ko iyo hatabaho gutanga imbabazi gereza zo mu Rwanda haba hakirimo abantu ibihumbi magana.

Muri iri jambo umukuru w’igihugu yagize ati: “ Iyo tutaza gutanga imbabazi, ni abantu bangahe baba bakiri muri gereza? Twari kuba tugifite ibihumbi amagana muri gereza. Ariko mu kubaka igihugu cyacu, twafashe icyemezo cyo gusubiza mu buzima abaturage bacu no kubashoboza gutanga umusanzu ku gihugu cyacu .”

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda nta gitutu cy’umuntu rukoreraho ahubwo ari ibitekerezo by’Abanyarwanda. Ati: “ Aho iki gihugu cyavuye hatwigishije ko tugomba kwanga kuba abantu bagendera kubyo bategetswe .”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko u Rwanda rwifuza ubufatanye, rwifuza gukorana mu mahoro n’abandi. Ati: ” Turashaka ibitekerezo bitujyana imbere. Kandi ntituzatinya kubabwira ko nta mwanya dufite w’abadusubiza inyuma “.

Perezida wa repubulika yasoje avuga ko Abanyarwanda bagomba gukora ibyo bashoboye byose mu bushobozi bwabo mu kubaka no guhindura igihugu mo igihugu kishoboye.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *