Ubutabera: Urubanza rwa cyamunara ni amabombe gusa

Kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Nzeri, mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge haburanishijwe urubanza rwajuririwe n’ubushinjacyaha ku bantu batatu bagize uruhare muri cyamunara ya sitasiyo ya Kicukiro. Urubanza rurimo udushya twinshi twakwita amabombe, nk’uko n’iri jambo ryagarutse mu majwi y’impande zose ziri mu rubanza. Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko abo bantu barimo uwateje […]

Uganda: Abayobozi, abajenerali n’abanyemari bakomeye bahawe uburinzi bw’abashinzwe kurinda perezida

Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda aravuga ko kuri ubu abasirikare bo mu mutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu ari bo bahawe inshingano zo kurinda abayobozi bakuru muri guverinoma, abasirikare bakuru, n’abanyemari bakomeye mu gihugu nyuma y’iyicwa rikomeje kugaragara ry’abantu bakomeye barimo Depite Ibrahim Abiriga na Muhammad Kirumira wari komanda wa polisi mu karere. Amakuru agera […]

Ndera: Abaturage biyemeje kwishakamo ibisubizo

Abaturage bo mu Midugudu itatu ya Gatare, Karubibi na Gisura, yo mu Kagari ka Cyaruzinge, Umurenge wa Ndera, mu karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, bishyize hamwe bakodesha imashini iharura umuhanda mu rwego rwo kwishakamo igisubizo. Iyi midugudu Bwiza.com yasuye,  igaragara nkaho iri kwiyubaka kandi abaturage babigizemo uruhare dore ko igice kinini kigaragara nkaho ari […]

Muhanga: Abaturage begerejwe serivise z’ubuzima ku buntu aho bakorera

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga bavuga ko bishimiye ko  begerejwe serivizi z’ubuzima zirimo izo gupimwa indwara zitandura ndetse no kuboneza urubyaro  ,kandi bakabihabwa ku buntu ubusanzwe bajyaga bazishyura amafaranga. Muri gare ya Muhanga ni hamwe hakorewe iki gikorwa cyo gusuzuma no gupima indwara bamwe mu bitabiriye iki gikorwa […]

Ni iki cyaba gikurura amakimbirane hagati y’Abasilamu n’Abanyaburayi? (igice cya kabiri)

Ntagengwa Servil Omar usengera mu idini ya Islam, aratanga ibitekerezo bye ku mibanire y’iri dini n’abaturage b’ibihugu by’u Burayi bw’i Burengerazuba. Aratangira yibutsa impamvu ebyiri za mbere twabonye : Impamvu zishingiye kw’iyobokamana ryemeza ko buri dini ariryo rifite Ukuri kuvuye ku Mana (Din al haq : religion vraie) Ni iki cyaba gikurura amakimbirane hagati y’Abasilamu n’Abanyaburayi? […]

Iyo tutaza gutanga imbabazi ni abantu bangahe baba bakiri muri gereza? — Perezida Kagame

Mu ijambo yavugiye ku nteko ishinga amategeko mu muhango wo kurahiza abadepite muri manda nshya, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakomoje ku mbabazi n’ifungurwa ry’agateganyo biherutse guhabwa abagororwa basaga 2000 barimo umunyapolitiki, Ingabire Victoire n’umuhanzi, Kizito Mihigo, asobanura ko iyo hatabaho gutanga imbabazi gereza zo mu Rwanda haba hakirimo abantu ibihumbi magana. Muri iri jambo […]

Urutonde rw’abayobozi b’u Burundi bashyigikiye Kayumba Nyamwasa mu mugambi wo gutera u Rwanda

Bamwe mu bayobozi b’u Burundi batungwa agatoki kuba inyuma umugambi wa RNC ya Kayumba Nyamwasa wo gutera u Rwanda, abo bayobozi bakaba barimo n’umugaba mukuru w’ingabo, Gen. Prime Niyongabo. Nk’uko bitangazwa mu binyamakuru bitandukanye, ngo abayoboke b’ishyaka rya RNC (Rwanda National Congress) rya Kayumba Nyamwasa bajyanwa mu myitozo ya gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya […]

Hon Donatille Mukabalisa yongeye gutorerwa kuyobora Inteko Ishinga Amategeko

Hon. Mukabalisa Donatille yongeye gutorerwa kuyobora Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku majwi 75 kuri 80 mu gihe Sheikh Musa Fazil yatorewe kuba visi perezida w’iyi nteko ushinzwe imari n’ubuyobozi ku majwi 76 kuri 80.   Kuri uyu wa gatatu, itariki 19 Nzeri 2018 nibwo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yayoboye umuhango w’irahira ry’abagize Inteko […]

Koreya ya Ruguru yemeye gufunga kimwe mu bigo bigeragerezwamo ibisasu bya kirimbuzi

Igihugu cya Koreya ya Ruguru cyemeye gufunga kimwe mu bigo by’ingenzi bikorerwamo igerageza n’iterwa ry’ibisasu kirimbuzi bya missile nk’uko byemejwe na Perezida Moon Jae-in wa Koreya y’Epfo wakoreye uruzinduko rutunguranye muri Koreya ya Ruguru kuri uyu wa Kabiri, itariki 18 Nzeri. Nyuma y’inama yabereye mu murwa mukuru Pyongyang wa Koreya ya Ruguru, Bwana Moon yavuze […]

Ari Evode Uwizeyimana na Victoire Ingabire ni inde wigiza nkana?

Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubutabera, Me Evode Uwizeyimana, arashimangira ko Ingabire Victoire abeshya nyuma yo gutangaza ko nta mbabazi yasabye perezida wa repubulika ngo afungurwe. Ni mu Kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda, kuri uyu wa Kabiri, itariki 18 Nzeri, ubwo yabazwaga ku byagendeweho mu gufungura  abagororwa basaga 2000 bafunguwe kuwa 14 Nzeri bivugwa […]

Anita Pendo yamaganye abanenga Shaddy Boo uvuga icyongereza gipfuye

Umunyamakuru Anita Pendo yamaganiye kure abantu bakomeje gutunga agatoki ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga, Shaddy Boo nyuma y’icyogereza benshi bahamyako gikennye yavuze ubwo yari muri Tanzaniya mu mpera z’icyumweru gishize. Mu kiganiro amenyerewemo kuri Radiyo, Magic Fm cyitwa’ Magic Morning’ kuri uyu wa Mbere  Gatanu tariki ya 17 Nzeri  2018, Anita Pendo yavuze ko abantu badakwiye […]

Komisiyo ya Loni yakoze iperereza ku Burundi irashima uruhare rw’u Rwanda

Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye yashinzwe gukora iperereza ku byaha byakorewe mu Burundi yashimiye u Rwanda ku ruhare rwagize mu kuyifasha muri iri perereza. Iyi komisiyo yashyizwe n’Akanama ka Loni gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu yatangaje ko u Rwanda rwakoze neza mu kureka iyi komisiyo igakora akazi kayo iri ku butaka bw’u Rwanda. Mu ijambo yavugiye mu nama […]

Kigali: Urupfu rwa (Rtd) CSP Gashagaza Hubert rukomeje kuba amayobera

Urupfu rwa CSP Gashagaza Hubert wari uherutse gusezererwa muri Polisi y’Igihugu, rukomeje kuba urujijo mu gihe hagikorwa iperereza. Umurambo we wasanzwe mu modoka mu murenge wa Ndera mu karere ka Kicukiro ariko atariho yari asanzwe atuye. Ahagana saa kumi n’imwe z’igitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 18 Nzeri 2018, nibwo umuntu wa mbere wari […]

RDC: Ntihavugwa rumwe ku watangije imirwano yaguyemo 5 hagati ya FARDC n'inyeshyamba

Inyeshyamba 5 ziciwe mu mirwano yazihuje n’ingabo za leta ya Congo kuri uyu wa kabiri, itariki 18 Nzeri ahitwa Jiro, agace kari mu birometero 62 ugana mu majyaruguru ya Bunia, mu Murenge wa Walendu Tatsi, ho muri Teritwari ya Djugu. Umuvugizi wa FARDC muri Ituri, avuga ko ari igitero cyagabwe ku nyeshyamba mu gihe umuyobozi […]

Muhanga: Polisi yafashe abamotari babiri batwaye amabuye y’agaciro mu buryo bwa magendu

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Muhanga, mu murenge wa Mushishiro, mu rucyerera rwo kuri uyu wa kabiri taliki ya 18 Nzeri, ku makuru yahawe n’abaturage yafashe abamotari babiri batwaye ibiro 70 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa koruta  mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Abafashwe ni Ukurikiyumukiza Jean Damascene w’imyaka 32 ufite moto ifite icyapa […]