Igihugu cya Koreya ya Ruguru cyemeye gufunga kimwe mu bigo by’ingenzi bikorerwamo igerageza n’iterwa ry’ibisasu kirimbuzi bya missile nk’uko byemejwe na Perezida Moon Jae-in wa Koreya y’Epfo wakoreye uruzinduko rutunguranye muri Koreya ya Ruguru kuri uyu wa Kabiri, itariki 18 Nzeri.
Nyuma y’inama yabereye mu murwa mukuru Pyongyang wa Koreya ya Ruguru, Bwana Moon yavuze ko aba bategetsi bombi bemeranyijwe “ku buryo bwo kureka gucura ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri.”
Umuyobozi wa Koreya ya Ruguru yavuze ko aya masezerano ari “intambwe ndende itewe” mu kwerekeza ku mahoro mu bya gisirikare kuri bihugu byo ku mwigimbakirwa wa Koreya.
Kim Jong-un yakomeje avuga ko afite icyizere cyo gusura umurwa mukuru wa Koreya y’Epfo, Seoul, mu gihe cya vuba kiri imbere, aho yaba abaye umutegetsi wa Koreya ya Ruguru wa mbere usuye Koreya y’Epfo.
Inama y’aba bagabo bombi yibanze ku kibazo cyo kureka icura ry’ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri. Mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Koreya ya Ruguru muri Kamena bemeranyije muri rusange kugera kuri iyo ntego, ibiganiro byarahagaze.
Muri iyi nama rero Koreya ya ruguru yashakaga gushimangira ubushake bwayo bwo kureka icura ry’ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri.
Perezida Donald Trump, abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, yagaragaye nk’uwishimiye iyo nama, avuga ko Kim Jong Un yemeye gukorerwa amagenzura ku bitwaro kirimbuzi bya nikleyeri…no gusenya burundu ahageragerezwa ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri.”
Mu minsi ya vuba ishize, perezida Trump yavuze ko we na Kim Jong-un bashobora “guhinyuza buri wese,” nyuma yaho avuze ko yakiriye ubutumire bw’uyu mutegetsi wa Koreya ya Ruguru busaba ko bakorana inama ya kabiri. Impande zombi zivuga ko ziri gukora ku buryo iyo nama iba.


