Kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Nzeri, mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge haburanishijwe urubanza rwajuririwe n’ubushinjacyaha ku bantu batatu bagize uruhare muri cyamunara ya sitasiyo ya Kicukiro. Urubanza rurimo udushya twinshi twakwita amabombe, nk’uko n’iri jambo ryagarutse mu majwi y’impande zose ziri mu rubanza.
Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko abo bantu barimo uwateje cyamunara, uwayegukanye n’umukomisiyoneri bakurikiranwa bari hanze, naho ubushinjacyaha bwo bubasabira gukurikiranwa bafunzwe kubera impamvu zikomeye zirimo kubangamira iperereza cyangwa gutoroka ubutabera.
Mu dushya muri uru rubanza, ijambo “ gutera ibibombe ” ryabaye imvugo rusange ku baburanyi bose n’ababunganira.
Nk’uko bivugwa n’abamenyereye za cyamunara, gutera ibibombe ngo ni “ ukuvuga amafaranga menshi arenze ayabanziriza, hagamijwe guca intege abagura ngo cyamunara ipfe, ntibe ku munsi yateganijweho ”.
Urugero niba umuntu avuze miliyoni 300, utega bombe ahita arenzaho miliyoni zisaga ijana.
Iri jambo mu rubanza ryavuzwe n’umushinjacyaha incuro zirenga ebyiri, uwegukanye cyamunara n’umwunganira ndetse n’uwitwa umukomosiyoneri ari nawe ushinjwa ‘gutera amabombe’
Uzindi mvugo zidasanzwe zakoreshejwe mu rubanza
-“Ntugakinishe urukiko na gatoya”, aya ni amagambo ya perezidante w’urukiko wari unahagarariye iburanisha, abwira umudamu warimo afata amajwi mu rukiko atabiherewe uburenganzira.
-Umwe mu bunganira uwateje cyamunara, avuga ko ‘ubushinjacyaha bwashatse abatangabuhamya bavuga ibyo bushaka’. Umushinjacyaha mu gusobanura asaba ko hagaragazwa inyungu ubushinjacyaha bwaba bufite mu mikorere nk’iyo.
-Umukomisiyoneri ati “ bashaka kungerekaho urusyo ”, banzaniye urutonde rw’abantu banshinja, kandi ntibanzi najye si mbazi. Aha yavugaga urwego rw’ubugenzacyaha. Naho umwunganizi we ati, “ umukiriya wanjye abangamiye iperereza yaba yitaye mu kamashu, kani kuba umukomisiyoneri si icyaha ”.
Umushinjacyaha na we ati, “ umukomisiyoneri yibutse yamaze kugera mu rwobo atakwikuramo”.
-Umwe muri batatu bunganira uwegukanye cyamunara agira ati, “ gukeka si ikintu kiza mu rukiko ”, mugenzi we ati, “ umukiriya wacu ntafungwe kubera ibanga ”; aha yasubizaga umushinjacyaha wavugaga ko abakurikiranwe babangamira iperereza, kandi ko “ iperereza ari ibanga ”.
Akongera ati, “ ese ubu ko amaze iminsi hanze hapfuye iki? Ese ko atabujijwe gusohoka mu gihugu ko atigeze ajya hanze? ” naho nyirubwite wegukanye cyamunara nawe ati, “ ntaho najya ntawe nibye, n’iyo station naguze irahari ” ndlr: si nayiterura.
Undi nawe ati “ gufungwa by’agateganyo ni irengayobora (exception), kuko hafungwa uwahamwe n’icyaha ”.
-Uwateje cyamunara abajijwe impamvu yakoze raporo inyuranye n’iz’abandi , ati, “ nta wundi wahuye n’ibibazo nk’ibyo nahuye nabyo muri iyi cyamunara ”.
Abamwunganira bakongeraho ko abavuze ibiciro bihanitse ari abaje kwica cyamunara, badafite ubushobozi bwo kwishyura. Aha hagarutswe ku mukomisiyoneri umaze kugaragara muri cyamunara nyinshi, yasabwa kwishyura akavuga ko “ afite amadolari, umugore arayazana, murumuna we araje ”. Uyu mukomisiyoneri ngo na RDB imaze kumwihanangiriza.
Udushya mu rubanza
-Uru rubanza rwatangiye mu ma saa tatu n’igice, rurangira saa kumi n’iminota mirongo ine. Ntirwamaze amasaha arindwi ariko, ahubwo ikoranabuhanga ryaratengushye. Iburanisha ryasubitswe saa tanu, risubukurwa saa munani. Nabwo kandi, mbere ryaberaga mu cyumba nimero 5, risubukurirwa mu cya 4. Mu isozwa ryaryo kandi, nabwo ikoranabuhanga ntiritumye hakorwa raporo yo muri sisitemu, ahubwo ikozwe n’intoki.
-Perezidante w’urukiko uyoboye iburanisha ntahwema kwibutsa ababuranyi ko uru rubanza rutaburanwa mu mizi, kuko benshi bashaka gutanga ibisobanuro byinshi.
-Umushinjacyaha arasubirikanya (ahanganye) n’abantu 10: harimo batatu baregwa n’ababunganira barindwi.
-Umwe mu bitabiriye urubanza yihaye uburenganzira bwo gufata amajwi. Uyu nubwo atari umuburanyi, ariko afite inyungu mu rubanza kuko niwe nyiri station yatejwe cyamunara, ari nayo nyirabayaza y’uru rubanza. Uyu ufata amajwi kandi, mu rukiko rw’ubucuruzi kuwa gatanu yari umuburanyi ariko ahagarariwe.
Uyu yambuwe telefoni ebyiri yakoreshwaga zifatwa n’urukiko mu gihe cy’iburanisha, nyuma aza kuzisubizwa urubanza rurangiye, hamaze gusibwa amajwi yafashe, kandi perezidante amaze kugisha inama abari mu rukiko bose, ati, “uyu muvandimwe tumukorere iki?”
Mu rwenya, umwe ati “ibyo yafashe nabinyoherereze”, abari mu rukiko baraseka. Uyu wabisabye niwe wabisibye, kandi uwabifashe yasabye imbabazi.
Gusa hano hanasomwe ingingo ya 71 na 72 mu mategeko ahana y’u Rwanda, aho bavuga ko “gufata amafoto n’amajwi bisabwa mbere cyangwa inteko isohotse”, kandi ko bihanishwa ihazabu y’amafaranga ibihumbi 200, kandi ibikoresho byakoreshejwe bigafatirwa bikajya mu mutungo wa leta.
-Umukomisiyoneri atangiye abeshyuza ubuhamya yitangiye ubwe muri RIB, ngo byatewe no guta umutwe, ati, “bamfashe saayine z’amanywa, banzengurutsa ibyumba birenga umunani, banyatse telefoni zose. N’ikimenyimenyi nanze gusinya igipapuro kimfunga bampaye saa moya z’ijoro”, akizamura yereka umucamanza. Uyu anavuga ko ibyo yavuze hongewemo ibindi, nko kwibeshya ku itariki yahereweho cheque, kuba yarahawe cheque ya ACCESS BANK bakavuga iya BK, n’ibindi. Anavuga kandi ko hari umunyemari ufite sosiyete ahagarariye mu Rwanda, ariko yanditsweho ko ari umukomisiyoneri.
-Mu mitangire ya raporo ya cyamunara, ngo nta mbonerahamwe yuzuye RDB yatanze igaragaza uko ikorwa. Ibi umushinjacyaha , uwateje cyamunara n’abamwunganira babyemeranyaho, ariko umushinjacyaha akavuga ko hari amakuru y’ingenzi agomba kugaragara muri raporo zose.
Ikindi ngo RDB yemera ko muri raporo yahawe harimo amakosa, ariko ngo “ntibyayibujije kuyemeza”.
Uru rubanza ruzasomwa kuwa mbere tariki ya 24 Nzeri saa cyenda z’amanywa.
Karegeya Jean Baptiste/ Bwiza.com


