Ari Evode Uwizeyimana na Victoire Ingabire ni inde wigiza nkana?

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubutabera, Me Evode Uwizeyimana, arashimangira ko Ingabire Victoire abeshya nyuma yo gutangaza ko nta mbabazi yasabye perezida wa repubulika ngo afungurwe.

Ni mu Kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda, kuri uyu wa Kabiri, itariki 18 Nzeri, ubwo yabazwaga ku byagendeweho mu gufungura  abagororwa basaga 2000 bafunguwe kuwa 14 Nzeri bivugwa ko ari ku mbabazi z’umukuru w’igihugu, barimo umunyapolitiki Ingabire Victoire n’umuhanzi Kizito Mihigo.

Me Evode Uwizeyimana yabanje gusobanura ko abafunguwe bose batafunguwe ku mbabazi za perezida wa Repubulika.

Yagize ati: “ Ubundi hariya harimo abantu bahawe imbabazi z’umukuru w’igihugu, ni victoire Ingabire na Kizito Mihigo kuko byo bigendanye no kuba bo barabisabye, hanyuma hakaba n’abandi, bariya bandi barenga 2000 bose bakaba aria bantu bahawe ibyo bita ifungurwa ry’agateganyo,…ifungurwa ry’agateganyo ni ukuvuga ngo hariho ibyo amategeko ateganya ku bijyanye n’ifungurwa ry’agateganyo, ibyo bikagenwa n’iteka rya minisitiri ufite ubutabera mu nshingano, mu gihe bariya babiri bo bafunguwe hakoreshejwe iteka rya perezida wa repubulika kuko byo bishingiye ku bubasha perezida wa Repubulika ahabwa n’itegeko nshinga mu ngingo y’109 .”

Me Evode Uwizeyimana rero akaba yahakanye ko abafunguwe bose bafunguwe ku mbabazi za perezida wa repubulika usibye Victoire Ingabire na Kizito Mihigo.

Nubwo Me Evode aravuga ibi mu gihe abarwanashyaka ba Ingabire Victoire muri FDU Inkingi batangaje ko atigeze asaba imbabazi perezida wa repubulika kugirango afungurwe kuko nta cyaha yakoze yari kuba yicuza ahubwo ko yasabye kurekurwa kandi ashimira perezida wa repubulika ko yafunguwe.

Me Evode Uwizeyimana yabajijwe kugira icyo avuga ku byatangajwe na Ingabire Victoire, asubiza umunyamakuru agira ati: “ Eh..ibi ndabikubwira nk’umuntu uri muri guverinoma. Ndabikubwira nk’umuntu uzi izi dosiye zose mvugaho. Abo bantu inzandiko zabo nzi ikirimo uwo nguwo rero uvuga ibyo ngibyo… wazajya kumureba akaba ari we ubibaza ugakomeza ukaganira nawe kandi nta nubwo ndi hano muri contre attaque cyangwa ko ngomba kuza kwisobanura ngo kanaka yavuze ibi wowe urabivugaho iki, ndakubwira icyemezo nyakubahwa perezida wa repubulika yafashe, ndagusobanurira icyemezo cya cabinet, nkakubwira uko byagenze, nkakubwira ibyari byubahirijwe, nkakubwira ibyo amategeko ateganya, ahangaha ntabwo ndi muri speculation…n’uwo ubivuga nawe azi ko abeshya. Ariko ntabwo uyu munsi ndi kuvuga ngo ndi buzane urwandiko rwe ntabwo ari cyo ngambiriye .”

Me Evode Uwizeyimana yashimangiye ko ibyo yabwiye umunyamakuru ari ko kuri kuko azi neza kimwe ku kindi mu bigize iyi dosiye kuva yatangira kugeza aho icyemezo cyafatiwe.

Abajijwe icyo bateganya kuri iyo myitwarire, yasubije ko mu mategeko ari mu Rwanda badafite ahana kubeshya, ahubwo abaza ababivuga icyaba cyaragendeweho kugirango afungurwe niba atarasabye imbabazi.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *