Anita Pendo yamaganye abanenga Shaddy Boo uvuga icyongereza gipfuye

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakuru Anita Pendo yamaganiye kure abantu bakomeje gutunga agatoki ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga, Shaddy Boo nyuma y’icyogereza benshi bahamyako gikennye yavuze ubwo yari muri Tanzaniya mu mpera z’icyumweru gishize.

Mu kiganiro amenyerewemo kuri Radiyo, Magic Fm cyitwa’ Magic Morning’ kuri uyu wa Mbere  Gatanu tariki ya 17 Nzeri  2018, Anita Pendo yavuze ko abantu badakwiye kunenga Shaddy Boo kuko ngo yabitewe no kuba atamenyereye neza icyongereza.

bitoroshye kuyobora igitaramo  mu rurimi utamenyereye cyane ko ngo icyo azi cyane ari Igifaransa.

Yagize ati” Ntibyoroshye kuyobora igitaramo mu rurimi utamenyereye, utanazi neza.Buriya  hari n’ababa bazi icyongereza ariko kuyobora ibirori bikaba imbogamizi ikomeye cyane”

anita kubatiza 4
Umunyamakuru Anita Pendo

Uyu mubyeyi w’umwana umwe  yavuze ko ngo icyongereza kiza ku mwanya wa gatatu mu ndimi Shaddy Boo akoresha nyuma y’Ikinyarwanda n’Igifaransa.

Ku rundi ruhande, Anita Pendo yanenze Abanyamakuru babajije Shaddy Boo ibibazo avuga ko nabo icyongereza cyabo cyari kinaniwe.

Ati” Baramuseka se aba banyamakuru bo urumva hari icyo bazi (…)”

Anita Pendo atangaje ibi nyuma yaho abantu benshi  bifashe bagakwena Shaddy Boo bavuga ko icyongereza yakoreshe je muri Tanzaniya cyari kibi cyane.

Shaddy boo
Shaddy Boo utuma benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambanga

Shaddy Boo yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Tanzania ku wa Gatandatu tariki 15 Nzeli 2018 aho yari agiye mu birori bya ‘Biko jibebe challenge’ yari yatumiwemo na Diamond byabereye mu mujyi wa Dar Es- Salam muri Life Club ku cyumweru tariki 16 Nzeri 2018.

Muri ibi birori  uyu mugore w’abana babiri yari  umushyushyarugamba (MC).

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *