Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda aravuga ko kuri ubu abasirikare bo mu mutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu ari bo bahawe inshingano zo kurinda abayobozi bakuru muri guverinoma, abasirikare bakuru, n’abanyemari bakomeye mu gihugu nyuma y’iyicwa rikomeje kugaragara ry’abantu bakomeye barimo Depite Ibrahim Abiriga na Muhammad Kirumira wari komanda wa polisi mu karere.
Amakuru agera ku kinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru, aravuga ko aba basirikare ari bo bari guherekeza, abaminisitiri, abadepite, abanyemari n’abajenerali mu gisirikare, mu gihe bagiye cyangwa bava ku mirimo yabo. Ku ngo z’aba bayobozi bakuru muri leta no mu gisirikare kandi harinzwe n’abapolisi kabuhariwe bashinzwe kurwanya iterabwoba.
Aba basirikare bivugwa ko bahawe ibikoresho bitandukanye, ngo bahawe amasomo arimo aya ba mudahusha, gukoresha imbunda zitandukanye, kurwanisha amaboko, n’ubuhanga mu itumanaho no kurwanya akavuyo.
Perezida Museveni yari aherutse kwandikira minisitiri w’imari, Matia Kasaija, amutegeka gushaka imodoka zizakoreshwa n’abashinzwe umutekano mu kurinda abantu b’ingenzi mu gihugu. Izo modoka za pick-up ngo akaba ari zo ba mudahusha bazajya bakoresha barinze abayobozi kandi zikazaba ari imitamenwa ku masasu.
Abayobozi baganiriye n’iki kinyamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, bavuze ko abantu bo ku rwego rwo hejuru mu gihugu bazajya baherekezwa n’abasirikare bikwije ibikoresho muri Kampala, Wakiso na Entebbe.


