Urutonde rw’abayobozi b’u Burundi bashyigikiye Kayumba Nyamwasa mu mugambi wo gutera u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu bayobozi b’u Burundi batungwa agatoki kuba inyuma umugambi wa RNC ya Kayumba Nyamwasa wo gutera u Rwanda, abo bayobozi bakaba barimo n’umugaba mukuru w’ingabo, Gen. Prime Niyongabo.

Nk’uko bitangazwa mu binyamakuru bitandukanye, ngo abayoboke b’ishyaka rya RNC (Rwanda National Congress) rya Kayumba Nyamwasa bajyanwa mu myitozo ya gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakuwe muri Uganda no mu bindi bihugu by’ibituranyi n’u Rwanda, babifashijwemo na bamwe mu basirikare ba Uganda bakora mu ishami ry’iperereza rya gisirikare ndetse n’ab’u Burundi.

Ikinyamakuru Greatlakes Watchman dukesha iyi nkuru, gitangaza ko abasirikare ba Uganda bakora mu iperereza rya gisirikare barimo Gen. Henry Tumukunde n’abandi nka Brig. Gen. Abel Kandiho bafasha ubuyobozi bukuru bwa RNC gushaka mu nkambi z’ Abanyarwanda bari muri Uganda abajyanwa mu myitozo i Minembwe muri Congo.

Umushoramari akaba n’umunyamategeko, Edgar Tabaro Muvunyi avugwa muri iyi nkuru ko ahuza Kayumba Nyamwasa na bamwe mu bayobozi b’u Burundi, ko yamusuye muri Afurika y’Epfo bakagirana ibiganiro. Uyu mugabo kandi ngo akaba ari n’umwunganizi mu by’amategeko w’abayoboke ba RNC muri Uganda.

Edgar Tabaro yunze ubumwe na Kayumba Nyamwasa, ngo akaba akataje mu bikorwa byo gushakira RNC abarwanashyaka akoresheje imbaraga afite. Iki kinyamakuru gitangaza kandi ko ubwo yavaga muri Afurika y’Epfo yahise akomereza i Bujumbura mu Burundi.

Abayobozi babonanye na Edgar Tabaro, ku isonga hatangazwa Gen Evariste Ndayishimiye; usanzwe ari Umunyamabanga mukuru w’ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi mu Burundi. Mu biganiro bagiranye ngo yamwijeje kwagura imikorere, ndetse banemeranya iby’inama bazagirana na Kayumba Nyamwasa ndetse ko ibiganiro bazagirana bizanoza umushinga wa Guverinoma wo gukomeza kubashyigikira.

Undi baganiriye ni umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza kuva mu 2015, Gen. Steve Nkakarutimana.  Mu biganiro bagiranye, yizeje RNC kuyitera inkunga ariko abasaba kubanza kureshya mu zindi mpande bakuramo ubufasha.

Abandi bayobozi bitangazwa ko babonanye na Tabaro, ni Gen. Agricole Ntirampeba usanzwe ari umujyanama wa Perezida Nkurunziza mu bijyanye n’umutekano, Gen. Emmanuel Sinzohagera ndetse n’umushoramari Thomas Ndacayisenga.

Iyi nkuru ije isanga andi makuru yatangajwe n’ikinyamakuru Virungapost, cyatangaje mu ntangiriro z’uyu mwaka aho cyatangazaga ko Leta y’u Burundi n’iya Uganda biri inyuma umugambi wo gutera inkunga ishyaka RNC.

Iki kinyamakuru cyatangazaga ko hatangijwe inkambi nshya ya RNC itorezwamo urubyiruko rwakuwe mu nkambi z’impunzi hirya no hino muri Uganda, iyi nkambi ngo yubatse mu gace ka West Nile muri Uganda ikaba ari iya 2 ku yindi isanzwe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu gace kitwa Minembwe.

Muri Uganda, iyo nkambi byatangazwaga ko iyoborwa n’urwego rushinzwe ubutasi rwa Uganda, CMI, ikaba yakira inkunga irimo ibintu by’ibanze nk’ibiribwa, intwaro, imiti ndetse n’amafaranga biturutse mu gihugu cy’u Burundi, bihagarariwe n’umugaba mukuru w’ingabo, Gen. Prime Niyongabo.

Gushakisha amaraso mashya y’ishyaka RNC ngo bikorwa mu nkambi za Nyakivara ndetse na Bweyale Kiryandongo, ibi bikorwa ngo bikaba biba bihagarariwe na CMI. Ku ruhande rwa Uganda n’u Burundi, ntacyo bari batangaza kuri aya makuru bivugwaho yo gushyigikira abagamije kuba batera u Rwanda.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *