Kigali: Urupfu rwa (Rtd) CSP Gashagaza Hubert rukomeje kuba amayobera

Sangiza iyi nkuru

Urupfu rwa CSP Gashagaza Hubert wari uherutse gusezererwa muri Polisi y’Igihugu, rukomeje kuba urujijo mu gihe hagikorwa iperereza. Umurambo we wasanzwe mu modoka mu murenge wa Ndera mu karere ka Kicukiro ariko atariho yari asanzwe atuye.

Ahagana saa kumi n’imwe z’igitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 18 Nzeri 2018, nibwo umuntu wa mbere wari umumotari ngo yabonye imodoka iparitse muri aka gace, ahuruza inzego z’umutekano, basanga yapfiriyemo.

Habineza Aloys ni umwe mu bagize ubuyobozi bw’umudugudu wa Runyonza, akagari ka Kibenga umurenge wa Ndera. Ari mu bageze aho abaturage basanze nyakwigendera yapfuye.

Yagize ati “Uretse inzego za polisi nasanze zahageze, icyo nakoze nararungurutse ndagenda ariko nasanze uwo muntu koko yubitse umutwe kuri vora, ariko icyo nabashije kubona nabonye kariya kameze nk’iriya cabule ya cagi, ariyo imuri mu ijosi, wabonaga ari nka bantu bashobora kuba bari mu modoka mo imbere wenda bakaba bamunigiyemo, urebye ntabwo ari agisida y’imodoka kandi n’ababikoze babikoze bitonze,…”.

Habineza akomeza avuga ko bigaragara ko Gashagaza aticiwe aho basanze umurambo we. Ahubwo akeka ko abagizi ba nabi bamaze kumwica bakaza kuhamujugunya.

Ati “iyo baza kumufata wenda atwaye imodoka bigaragare ko hari kuza amapine agenda abuja hirya no hino, ariko uko amapine yaje ni tu duruwa (tout droit), ntabwo higeze hazaho ibintu biri zigizage”.

Yunzemo kandi ko atari ubwa mbere muri ako gace gasa nk’akadatuwe cyane bahasanze imirambo y’abantu. Ati “Bishobora kuba byabereye nk’ahandi ariko kubera ko hano ariho hantu hiyubitse, hadatuye abantu, bakaza bakamusiga ahongaho,… bishobora kuba byabereye ahandi tugatwererwa, si ubwa mbere, hari n’ubundi bigeze kuzana umuntu w’umumotari hafi ya hariya byabereye niho twasanze umuntu yahaguye, bamuteye icyuma”.

Ibivugwa n’abaturage ntabwo bitandukanye cyane n’ibyemejwe n’umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha bw’u Rwanda, Mbabazi Modestre. wavuze ko amakuru y’ibanze agaragaza ko bishoboka ko Gashagaza yishwe n’abagizi ba nabi.

Yagize ati “icyagaragaye ni uko ashobora kuba yishwe uhereye kuri ibyo bimenyetso, ubwo hahise hatangira iperereza ngo turebe uburyo yishwemo, abamwishe, niba hari abashobora gufatwa,… nta kiragerwaho, umurambo wajyanwe kwa muganga kugira ngo usuzumwe, twabasabye (kwa muganga) ibishoboka byose, ubwo nibarangiza baratubwira”.

Uyu muyobozi avuga ko umuntu wamubonye bwa mbere ari umumotari. Ubwo byari hafi saa kumi n’imwe z’igitondo. Uyu kandi yabwiye abashinzwe umutekano, ndetse n’abaturage baje kubyemereza Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru, ko mu ijosi rya nyakwigendera hari imigozi isa n’aho yanigishijwe. Abaturage bemeza ko iyo migozi isa n’iya mudasobwa cyangwa telefoni.

Mbabazi avuga ko kugeza ubu umurambo we wajyanwe mu bitaro bya Kacyiru, aho usuzumwa n’abaganga. N’ubwo umurambo wa Gashagaza watoraguwe mu murenge wa Ndera, ubundi yari asanzwe atuye mu kagari ka Rukiri ya I mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo. Abaturanyi be bakaba bavuga ko batari bazi inabi ye, ndetse ko yari umuntu uvuga make, unakunda gusenga mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi. Bamwe bakaba bavuga ko urupfu rwe rwabashenguye umutima.

CSP Gashagaza yakoze imirimo myinshi, mbere yo gusezera mu gipolisi. Yabaye Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo ndetse yanakoze no mu ishami ry’ubugenzacyaha bwa Polisi (CID). Ubu yari mu kiruhuko k’izabukuru, aho yakoreraga inkeragutabara mu karere ka Rulindo.

1 4
Aha yiciwe, ni muri metero 100 uvuye mu muhanda wa kabirimbo ugana i Ndera Ifoto/umuseke
amabati
Ku gipangu kirimo inzu y’amabati y’icyatsi niho kwa Gashagaza, ni muri Remera (Ifoto/Umuseke)

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *