Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga bavuga ko bishimiye ko begerejwe serivizi z’ubuzima zirimo izo gupimwa indwara zitandura ndetse no kuboneza urubyaro ,kandi bakabihabwa ku buntu ubusanzwe bajyaga bazishyura amafaranga.
Muri gare ya Muhanga ni hamwe hakorewe iki gikorwa cyo gusuzuma no gupima indwara bamwe mu bitabiriye iki gikorwa bavuga ko cyabafashije kumenya uko bahagaze kuko ubusanzwe bitewe n’akazi bakora bibagora kubona umwanya wo kujya kwisuzumisha kwa muganga.
Mukamutesi Odette umwe mu bakorera umwuga w’ubudozi mu nyubako iri muri gare ya Muhanga avuga ko nta bushake yajyaga agira bwo kwipimisha uretse igihe atwite .
Yagize ati « akazi dukora umuntu ntaruhuka ,ukarangiza nijoro uhita ujya mu byo mu rugo kubona umwanya wo kujya i Kabgayi ngo ngiye kwisuzumisha umuvuduko w’amaraso ,diyabete ,….ntabyo nanatekerezaga uretse ko wenda iyo ntwite bwo nipimisha SIDA na bya bipimo bapima abagore batwite ariko ubu nabyipimishije kuko bansanze aho nkorera nta mwanya natakaje.»
Hategekimana Simon umuyobozi w’abakora imideri avuga ko nk’abantu bakorera hamwe biba byoroshye ko bakwanduzanya indwara zirimo nk’igituntu ariko iyo bipimishije bakamenya uko bahagaze bituma wizera ko abo mukorana ari bazima ndetse n’uwarwaye agahabwa imiti ntabe yakwanduza abandi.
ati« tuba duhumeka umwuka umwe ,umuntu ashobora no kurwara indwara ntabone uko ajya kuyisuzumisha ugasanga iramuzambije iki gikorwa ni kiza iyaba cyahoragaho cyo gusanga abaturage mu kazi bakabapima ,uwo basanze yaranduye akaba yahabwa imiti».
Umutoniwase Kamana Sosthène Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima muri aka karere avuga ko iki gikorwa cyakozwe mu rwego rwo gufasha abaturage kumenya uko bahagaze ariko no kuzamura imihigo y’akarere baba barahize y’ibyo bazakorera abaturage mu bijyanye n’ubuzima.
Yagize ati« ni igikorwa kirimo gukorwa mu mirenge yose y’akarere barapimwa indwara zitandura harimo hepatite ,Diyabete ,umutima ,umuvuduko w’amaraso ,agakoko ka Virus itera Sida ndetse n’abafata imiti yo kuboneza urubyaro nabo barayibona.»
Uyu muyobozi kandi avuga ko bahisemo kujya ahahurira abantu benshi mu rwego rwo kwirinda ko bakwanduzanya .uretse gutanga inama abapimwe bagasanga barwaye bahita boherezwa kwa muganga kujya gufata imiti.
Nibura ngo ku munsi biteze ko bazajya bakira abantu barenga 400 baje gusaba izo serivise.


