Abaturage bo mu Midugudu itatu ya Gatare, Karubibi na Gisura, yo mu Kagari ka Cyaruzinge, Umurenge wa Ndera, mu karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, bishyize hamwe bakodesha imashini iharura umuhanda mu rwego rwo kwishakamo igisubizo.
Iyi midugudu Bwiza.com yasuye,  igaragara nkaho iri kwiyubaka kandi abaturage babigizemo uruhare dore ko igice kinini kigaragara nkaho ari icyaro, n’ubwo habarurwa mu Mujyi wa Kigali bamwe batunzwe n’ubuhinzi, aha twavuga nk’agace ka Gasogi.
Abaturage bishimira cyane igikorwa uruganda rw’Inyange rwakoze cy’ umuhanda uturuka kwa Kimeza ukagera ku isoko yarwo kuko wari warangiritse ku buryo bugararira buri wese.
Uyu muhanda iyo imvura yaguye uba ugoranye kuwugendamo kubera icyondo kiba kirimo, kuri ubu umeze neza dore ko imashini yamaze kunyuramo igasanzamo latelite.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Karubibi, Uwimana Jean Claude, yatangarije Bwiza.com  aho bakura ubushobozi butuma bitabira ibikorwa by’iterambere. Agira ati « Abaturage bo mu Midugudu itatu bishyize hamwe bakusanya amafaranga kugira ngo babashe gukora imihanda ibahuza. Abaturage batuye munsi ya kiriziya bari barakoreshejeho igice kimwe bakurikije uko ubushobozi bwabo bungana, hanyuma barongeye bakusanya ubundi bushobozi bakora ahari kasigaye bamenamo latelite imodoka ya tingatinga iraza irayisanza ».
Ushinzwe umutekano mu Kagari ka Cyaruzinge, Safari jean Felix aragira ati « muri aka Kagari kacu abaturage bafite imyumvire myiza iganisha mu iterambere rirambye, muri make ni Intore kuko Intore zishakira igisubizo, Abanyarwanda burya tuzi gushyira hamwe kandi abishyizehamwe ntakibananira.
Arakomeza ati « abafite umuco wo gushyira hamwe kandi icyo biyemeje bakigeraho. Iteramere ni mu mutwe kandi ibyemezo byose tubifata dufatanyine n’abaturage ubwabo mu rwego rw’imiyoborere myiza.
Umwe mu baturage bo muri aka kagari, avuga ko buri muntu yagiye atanga uko ubushobozi bwe bungana amenshi akaba ari ibihumbi mirongo itanu (50.000 Frw) y’u Rwanda, kandi anavuga ko nubwo bimeze bityo yumva na kaburimbo amaherezo bazayishyiriramo.

Kvicky.Bwiza.Com


