Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, ayoboye intumwa z’u Rwanda zitabiriye Inama y’Inteko Rusange ya 81 y’Umuryango w’Abibumbye, iri kubera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iyi nama yitabirwa n’abayobozi n’intumwa z’ibihugu bitandukanye, aho ibiganiro rusange bya UNGA 81 biteganyijwe kuva ku wa 22 kugeza ku wa 28 Nzeri 2026.
Muri iyi nama hazaganirwa ku ngingo zitandukanye zireba isi, zirimo amahoro n’umutekano, imiyoborere y’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, ubuzima, uburezi ndetse n’izindi ngingo zireba iterambere rirambye.
Icyumweru cy’Inama y’Inteko Rusange ya Loni kandi kizaba kirimo inama zo ku rwego rwo hejuru ku bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere, imiyoborere ya AI, ubuzima n’umutekano mpuzamahanga.


