adil-mo

Adil Erradi Mohammed watoje APR FC ari mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Ikipe y’igihugu ya Liberia, Lone Stars, yageze mu Rwanda aho igiye gukina n’Amavubi mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.

Liberia yageze i Kigali mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere tariki ya 21 Nzeri 2026, ikuriwe n’umutoza Adil Erradi Mohamed, wahoze atoza ikipe ya APR FC hagati ya 2019 na 2022.

Muri iyi kipe harimo abakinnyi bakina muri shampiyona ya Liberia ndetse n’abandi bakina hanze y’igihugu. Mu bakinnyi bageze mu Rwanda harimo umunyezamu Amos Wesseh, myugariro Jamal Arago, abakinnyi bo ku mpande Edward Ledlum na Prince Martor, rutahizamu Ayouba Kosiah ndetse na myugariro Sebastin Teclar.

Aba bakinnyi kandi basanze mu Rwanda Emmanuel Flomo, rutahizamu wa Al Hilal SC yo muri Sudani usanzwe akinira muri shampiyona y’u Rwanda.

Nyuma yo kugera i Kigali, ikipe ya Liberia yahise icumbika muri M Hotel, aho iri gukorera imyiteguro y’umukino izahuramo n’Amavubi.

Uyu mukino uteganyijwe kubera kuri Stade Amahoro ku wa Gatanu tariki ya 25 Nzeri 2026, guhera saa 18:00.

Soma Izindi Nkuru

ca8aec716a042852a4c7b08f24593061_1789974275

Messi yujuje ibitego 930

September 21, 2026

Leave a Reply