images (1)

Ugomba kureka itangazamakuru cyangwa ukareka kunenga ubutegetsi bwa Kinshasa – Polisi y’u Bubiligi ibwira Pero Luwala

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakuru wo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo uri mu buhungiro, aramagana igitutu akomeje gushyirwaho nyuma y’igitero cya gatatu aherutse kugabwaho. Avuga ko Polisi y’u Bubiligi yamusabye kugabanya kunenga ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi, cyangwa se kureka itangazamakuru.

Pero Luwara, uzwiho kunenga ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi, avuga ko arimo guhura n’ibibazo bikomeye mu gihugu cy’u Bubiligi. Ubwo yatangaga ikiganiro mu Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru b’i Burayi i Buruseli, yamaganye igitutu arimo gushyirwaho, cyane cyane na polisi y’u Bubiligi.

“Ugomba kureka itangazamakuru cyangwa ukareka kunenga ubutegetsi bwa Kinshasa.”

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, bivugwa ko Pero Luwara yavugaga amagambo yabwiwe n’inzego za polisi mu Bubiligi:

“Bwana Pero Luwara, ukwiye guhagarika akazi k’ubunyamakuru, kuko aka kazi gatera amakimbirane.”

Nk’uko umunyamakuru abivuga, ibi byavuzwe nyuma y’igitero cye cya gatatu aherutse kugabwaho, aho yakubiswe agasigwa ari intere. Luwara ashinja abantu bagize uruhare muri ibi bitero kuba bafitanye isano n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.

Uburinzi bwa polisi ni bwo shingiro ry’ibibazo

Uyu munyamakuru avuga kandi ko abategetsi b’u Bubiligi, cyane cyane polisi, bamusaba kureka kunenga ubutegetsi bwa Congo.

Ibyatangajwe n’uyu munyamakuru byateye kwibaza ikibazo cy’ingenzi nk’uko inkuru dukesha Afromedia24 ivuga: ese umunyamakuru uhura n’ibibazo ashobora guhatirwa kugira aho agarukira mu kazi ke k’iperereza no kugaragaza aho ahagaze kubera impamvu z’umutekano?

Luwara yemeza ko urwego rw’iterabwoba ahura narwo rwarushijeho kuba hejuru cyane. Ndetse yanagaragaje inyandiko za Polisi y’u Bubiligi zigaragaza ko nta burinzi yifuza ashobora kubona.

Ariko, igisobanuro nyacyo cy’urwego rw’akaga agaragaza arimo kagomba kwemezwa uhereye ku makuru ahari. Mu Bubiligi, OCAM (Urwego rushinzwe gusuzuma urwego akaga kariho mu Bubiligi) ikoresha igipimo cyemewe cyo kuva kuri 1 kugeza kuri 4 mu isuzuma rusange ry’akaga (Danger).

Ubwisanzure bw’itangazamakuru n’umutekano w’abanyamakuru

Ibirego byatanzwe na Pero Luwara bigaragaza imbogamizi abanyamakuru bo muri Congo bari mu buhungiro bahura na zo, cyane cyane iyo bakomeje gutangaza amakuru ajyanye na politiki mu gihugu cyabo nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga.

Ibyatangajwe n’inzego za polisi biramutse byemejwe, wakwibaza ibibazo bijyanye n’uburinganire hagati y’ibisabwa kubw’umutekano n’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.

Kuri iki cyiciro, ibirego bya Luwara ku bayobozi b’u Bubiligi n’abantu akeka ko bafitanye isano n’ubuyobozi bwa Congo bigomba gutandukanywa n’ibimenyetso byagaragaye. Gusuzuma inyandiko za polisi, uko ibitero byagenze, n’ibisubizo bishoboka byafasha gusobanura neza iki kibazo.

Ikibazo kimwe gisigaye:

Iyo umunyamakuru agize ikibazo kubera ibitekerezo bye bya politiki, icya mbere ni ukwita ku mutekano we cyangwa kumusaba kugabanya ibyo anenga?

 

Soma Izindi Nkuru

ca8aec716a042852a4c7b08f24593061_1789974275

Messi yujuje ibitego 930

September 21, 2026

Leave a Reply