Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 23 Nzeri 2018, umuhanzi Moses Ssali nibwo yabonaniye na Perezida Museveni iwe mu gace ka Rwakitura, uku guhura kwabo kukaba gushobora kongera abanzi b’uyu muhanzi muri iyi minsi udakunzwe.
Perezida Museveni ngo yasoje icyumweru gishize ari iwe i Rwakitura, umuhanzi Bebe Cool ngo akaba yaramusuye ari kumwe n’umuririmbyi Catherine Kusasira, bose bakaba baragarutse i Kampala bari mu ndege ya kajugujugu ya Perezida Museveni .
Nubwo icyo Bebe Cool yaba yaraganiriye na Perezida Museveni kitatangajwe, ikinyamakuru Chimpreports gitangaza ko umuhuro wabo ari uwa mbere ubayeho kuva aho Cool yibasiriwe n’abafana ubwo yari mu gitaramo cy’umuhanzi w’Umunya-Jamaica, Tarrus Riley cyabareye muri Lugogo Cricket Oval.
Uyu muhanzi uzwiho kugirana ubucuti na Perezida Museveni ndetse unasanzwe amufasha mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora, ngo ubwo abafana bari bamumereye nabi bamutera amacupa ari ku rubyiniro, ngo byabaye ngombwa ko akurwaho ku mbaraga.
Bebe Cool abafana bamuziza kuba nta kintu yigeze avuga ku iyicarubozo mugenzi we Depite Robert Kyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine yakorewe n’inzego z’umutekano za Uganda, ryamuviriyemo uburwayi, ubu akaba yaragarutse mu gihugu mu mpera z’icyumweru gishize avuye kwivuriza muri Amerika.
Abafana bakomeje kunenga Bebe Cool ko atifatanije na mugenzi we mu kababaro, mu gihe abandi bahanzi barimo Jose Chameleone, Juliana Kanyomozi, Palasso,… bagiye basaba Leta ya Museveni kurekura Bobi Wine by’umwihariko bamwe bakanabicisha mu bihangano byabo.
Ubwo Bebe Cool yagaragarizwaga urwango abafana bamufitiye, nibwo yahise atangaza ko ahagaritse ibikorwa bye byose bijyanye no gutaramira abafana mu ruhame.
Bobi Wine utavuga rumwe na Leta ya Museveni, akunzwe na benshi muri Uganda, akaba ashinjwa icyaha cy’ubugambanyi. Ubwo yageraga muri Uganda avuye kwivuza muri Amerika, yatangaje ko agarutse mu gihugu kurwana.



