Abayobozi mu Karere k’Ikirwa ka Kalangala mu gihugu ya Uganda bagaragaje impungenge bafitiye abanyamahanga bakomeje kwinjira kuri iki kirwa kandi banafite indangamuntu za Uganda, aho benshi mu bafite izi ndangamuntu ngo ari Abanyarwanda, Abanyatanzaniya n’Abanyekongo.
Willy Lugolobi, umuyobozi w’akarere ka Kalangala yavuze ko iperereza ryabo ryagaragaje ko abanyamahanga babonye indamuntu za Uganda babifashijwemo n’abayobozi b’ibiturage.
Uyu muyobozi ati: “ Iyo aba bantu (abanyamahanga)baje hano, batekera umutwe abayobozi b’ibiturage bishyura bakabaha amabaruwa abahesha indangamuntu z’igihugu. Ibi ni ibintu bibi cyane kandi bigomba guhagarara. Binyuranyije n’amategeko ku munyamahanga wese gutunga indangamuntu ya Uganda ,”
Mu mwaka ushize nibwo Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga indangamuntu (NIRA) cyahaye uturere ububasha bwo gutanga indangamuntu. Lugoloobi akavuga ko kubera gutunga indangamuntu za Uganda abanyamahanga nabo bungukira muri gahunda za leta ziba zigenewe abanyagihugu gusa.
Uyu akomeza avuga ko bafite abanyamahanga benshi batarabasha kumenya umubare wabo, bakaba batababuza gutura ariko ngo ntibakwiye no kubatera kuri gahunda zibagenewe nk’abanyagihugu.
Iyi nkuru dukesha Daily Monitor ikomeza ivuga ko aba banyamahanga bakunze kwinjira muri Kalangala banyuze ku mipaka itemewe, ikintu bavuga ko gikwiye gusubirwamo.
Undi muyobozi witwa Mubiru kandi yagaragaje indi mbogamizi yo kutabasha gutandukanya Abagande n’abatari Abagande. Ati: “ Aba bantu bakunze kwinjira muri Uganda mu myaka yashize kandi bahatura igihe kirekire, barongoreye hano, kandi barimo kubyara. ”


