Tanzaniya: Telefoni yatikije ubuzima bw’abantu 196 mu mpanuka y’ubwato

Sangiza iyi nkuru

Abaturage barokotse impanuka y’ubwato  bwarohamye kuwa Kane w’icyumweru gishize muri Tanzaniya bavuga ko byatewe n’umushoferi wari urimo kuvugira kuri telefoni.

Bamwe mu barokotse iyi mpanuka, Ruben Mpande na Ochori Burana batangangarije televiziyo y’igihugu cya Tanzaniya, TBC1 ko uwari atwaye ubu bwato yavugiraga kuri telefoni ubwo ubu bwato bwegerezaga ku nkombe y’ikiyaga cya Victoria ku kirwa cya Ukara.

Aba bagabo bavuga ko ubwo uyu mushoferi yari atwaye ubwato anahugiye kuri telefoni, yabonye ko ubwato bwamaze guta inzira maze abuhindukiza yihuse maze  buhita bwiyubika.

Bati” Abagenzi bari bahoze bamusaba kureka ibyo yavugiraga kuri telefoni kugira ngo atware ubwato.Uko twagendaga twegera icyambu cya Ukara, yabonye ko agiye guhagarara ku ruhande rwibumoso aho kujya ku rw’iburyo. Yahise ahindukira byihuse”

Aba bagabo bavuze ko nyuma yo guhindukira bitunguranye ari bwo abantu n’imizigo yabo batangiye kugwa mu mazi maze abandi batangira kurohamana n’ubwato”

Ubwato MV Nyerere bwarohamye kuwa 20 Nzeri 2018. Hamaze kurohorwa imibiri  y’abitabye Imana isaga 196 no kurohora abasaga 41 nk’uko The East African ibitangaza.

Perezida wa Tanzaniya, Joseph Pombe Magufuli kuwa Gatanu yatangaje ko uwari atwaye ubu bwato nta bumenyi buhagije yari afite mu gihe kapiteni wabwo ntiyari ahari kandi ko kugeza ubu yamaze gutabwa muri yombi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *