Umunyapolitiki Ingabire Victoire, umuyobozi w’ishyaka FDU-Inkingi ritemewe n’amategeko y’u Rwanda, yatangaje ko yiteguye gusubira muri gereza mu rugamba rwe rwo guharanira uburenganzira bwa muntu n’ubwo kuvuga icyo umuntu atekereza.
Ingabire Victoire ni umwe mu bantu basaga 2000 baherutse gufungurwa bahawe imbabazi na perezida w’u Rwanda, Paul Kagame. Imbabazi Ingabire Victoire avuga ko atigeze asaba kugirango afungurwe.
Uyu munyapolitiki w’imyaka 49 y’amavuko, yari yatawe muri yombi mu 2010 akatirwa n’urukiko imyaka 14 y’igifungo mu 2012.
Ingabire ati: “ Nasohotse muri gereza ngo nkomeze urugamba. Turashaka ko Abanyarwanda bavuga nta bwoba. Iki ni cyo tugiye kwibandaho ahazaza. Niba gusaba uburenganzira bwo kuvuga, kubaha uburenganzira bwa muntu kuri buri wese muri iki gihugu byansubiza muri gereza, ubwo ndabyiteguye .”
Nk’uko iyi nkuru dukesha The Guardian yibutsa, Ingabire Victoire yahamijwe icyaha cy’iterabwoba n’ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi buriho ndetse no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ingabire Victoire ariko aravuga ko ibyo byaha ari ibihimbano yahimbiwe ku mpamvu za politiki.
Yakomeje agira ati: “ Ni byiza ko nasohotse muri gereza…Bigaragara ko Guverinoma amaherezo yabonye ko ishobora gukorana natwe. Ibi ni byiza .”
Victoire Ingabire yakomeje avuga ko agiye guharanira ko abandi bafunze bafungurwa by’umwihariko Diane Rwigara, washatse kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu 2017 agakurwa mu bakandida nyuma yo gusanga yarakoze amanyanga mu gushaka imikono y’abantu 600 bagombaga kumusinyira ngo abashe kwiyamamaza.
Diane rwigara w’imyaka 37 nyuma yaje gutabwa muri yombi ashinjwa guhimba imikono no kugerageza kugumura abaturage. Ni ibyaha nawe ahakana.
Ingabire ati: “ Kugira imfungwa za politiki muri gereza bigaragaza isura y’iki gihugu .”
Yakomeje agira ati: “ Aba banyapolitiki bose nka Diane Rwigara barekuwe byaba ari ikintu cyiza mu gihugu kivuga ko giteza imbere uburenganzira bw’abagore ,”
Ingabire yakomeje gushimangira ko yafunguwe kubera ko yari umwere.
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko nubwo hari abanenga perezida Kagame, akomeje kugaragara nk’ukunzwe mu Rwanda, byanatumye u Rwanda ruba igihugu cya mbere gifite ubukungu buzamuka ku rugero ruri hejuru kurusha ahandi muri Afurika, ndetse akaba yarabashije gutuma u Rwanda rukomeza kuba igihugu gitekanye mu karere kugarijwe n’ibibazo bya politiki.
Mu minsi ishize ubwo yarahizaga abadepite muri manda nshya y’Inteko ishinga Amategeko, perezida Paul Kagame yakomoje ku magambo ya Ingabire Victoire uvuga ko nta mbabazi yasabye ngo arekurwe, avuga ko adahindutse ashobora kwisanga yasubiye muri gereza.
Perezida Kagame akaba yaragize ati “ Ukajya kubona abantu ngo njye ntabwo nasabye imbabazi, njye ntabwo nasaba imbabazi. Buriya baturekuye kubera igitutu, igitutu hano? Ukomeje kubigenderaho, urajya kwisanga wasubiyemo .”
“ Niba ari ubuhamya bushakwa kugira ngo tukwereke ko igitutu atari cyo gikora, hakora gutekereza neza, urisanga wasubiyemo cyangwa se urisanga wasubiye hanze kujya kuzererera kuko nta kindi uzakorayo .”
Umukuru w’igihugu yavuze ko mu gutanga imbabazi, habaho gushakisha n’uwabaye umunyabyaha hakarebwa ubundi buryo yakubakwa agatanga umusanzu we mu iterambere ry’igihugu.


