Abaturage b’umurenge wa Mururu mu karere ka Rusizi bavuga ko hari zimwe mu ndwara z’ibihingwa zisa n’izabaye akarande kandi zibasira imyaka beza cyane, hakaba n’izindi ziza hato na hato zaterwa imiti zikaba nk’izigabanutse,bakifuza ko hakorwa ubushakashatsi bwimbitse kuri izi ndwara,ikibazo cyazo kigakemurwa burundu.
Mu kiganiro na Bwiza.com ubwo uyu murenge watangirizwagamo igihembwe cy’ihinga 2019 A ku rwego rw’aka karere, bamwe muri bo bavuze ko hari byinshi Leta imaze kubakorera mu rwego rwo kongera umusaruro no kwihaza mu biribwa,nko kuba ifumbire n’imbuto z’indobanure bisigaye bibagerera ho igihe,kuba abayobozi n’abashinzwe ubuhinzi babegera bakungurana ibitekerezo mu buryo bwo kongera umusaruro n’ibindi,ariko ikibazo cy’indwara n’ibyonnyi bibangiriza imyaka bikibabereye ingorabahizi.
Mananu Evariste utuye mu kagari ka Gahinga muri uyu murenge akaba n’umufashamyumvire mu buhinzi,yavuze ko nk’indwara ya nkongwa mu bigori,kirabiranya mu rutoki, agasurira kaza mu bishyimbo kakabyangiza ntibibe bicyeze, indwara zangiza imboga n’imbuto ku buryo bukabije zimwe bataramenya n’amazina yazo, iziza mu bijumba aho kugira ngo umugozi ushore ikijumba ugashora imizi gusa, kabore mu myumbati, inda zo mu ntusu n’ibindi byonnyi byangiza indi myaka,byose bibabuza amahwemo.
Yagize ati “izi ndwara n’ibindi byonnyi birimo amafuku yangiza imyumbati umuhinzi agaheruka uko yagahinze ziratuzahaza cyane kandi twari abahinzi b’imbaraga tunafite isoko ryagutse hakurya muri Congo ku buryo icyo umuntu ahinze cyose kigurwa ku bwinshi, tukifuza ko abayobozi ku rwego rwa RAB bari hano batubwira aho bageze mu bushakashatsi burambye ku ndwara nk’izi, zikaba zarwanywa zikava mu bihingwa burundu tukongera guhinga twizeye kweza neza nka kera”.
Bavuga ko nka mbere bezaga urutoki ku buryo nta kibazo cy’amafaranga benshi bagiraga,ariko ubu kubona mituweli bisigaye ari ukubira icyuya kubera kirabiranya yabamaze ho insina,bakibaza niba nta bwoko bw’insina zihangana na kirabiranya RAB yababonera bakazitera bakazongera kurya igitoki no kunywa ku gatobe,kuko ubu basa n’abatangiye kubyibagirwa.
Ntampaka Gonzag ushinzwe ubuhinzi n’umutungo kamere muri aka karere, avuga ko ikibazo cy’indwara nk’izi kiboneka mu karere kose,ariko bagerageza kuzirwanya batera imiti,bagasaba abaturage gukurikirana imyaka yabo hagira ikibazo babona kidasanzwe bakabivuga kugira ngo amakuru ahite agera ku zindi nzego bafatanirize hamwe kugikemura.
Umuyobozi w’ishami ryo kongera umusaruro no kwihaza mu birirwa muri RAB, Dr Ndabamenye Télésphore,avuga ko koko izi ndwara n’ibi byonnyi bihari kandi bigabanya cyane umusaruro iyo byageze mu bihingwa, akavuga ko mu rwego rwa RAB bagenda bashakisha uburyo bahangana na byo nubwo hari indwara nka kirabiranya yo mu rutoki yagoranye cyane,ariko ko n’abaturage baba basabwa kugenzura no kugirira isuku imyaka yabo kugira ngo barwanye izi ndwara.
Ati’’ dufashe urugero nka kirabiranya yaje ari indwara igoye,ariko ubundi ni indwara igendanye n’isuku nke y’urutoki. Uturere tuyirwanya mu buryo bwose ariko natwe turashakisha uburyo twazabona imbuto ibasha guhangana na yo, kimwe n’izi ndwara zose abaturage bavuga tukabasaba gukurikiza amabwiriza bahabwa mu kuzirwanya igihe natwe tukiri mu bushakashatsi butanga ibisubizo birushijeho kuramba.’’
Abatuye aka karere banibukijwe ko iki gihembwe ibipimo by’iteganyagihe byerekana ko kizagira imvura nyinshi,basabwa ko mu cyumweru kimwe baba barangije gutera,bagakomeza no kubahiriza inama bagirwa n’ababishinzwe kugira ngo umusaruro wose wifuzwa uzagerweho.



