Nyamasheke: Gerenade yatoraguwe mu bwiherero bw'umuturage

Sangiza iyi nkuru

Mu mudugudu wa Gasharu, akagari ka Gako mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke abaturage 3 babonye gerenade mu bwiherero bw’urugo rucunzwe n’umukecuru witwa  Nyirasafari Daphrose  ubwo barimo  babuvidura.

Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’umwe mu baturage bahatuye, ngo  uru rugo ni urw’ uwitwaga Sehorana JMV witabye Imana mu 1997, umugore we witwaga Ayinkamiye Madeleine na we akaza kwitaba Imana mu mwaka ukurikiyeho wa 1998, urugo n’abana babo  bisigara bicungwa na nyirabukwe w’uyu Sehorana JMV  witwa Nyirasafari Daphrose ariko ngo nta muntu wahabaga, ubwiherero na bwo ngo  bwari bumaze imyaka igera muri 15 budakoreshwa.

Imyanda yo mu bwiherero ngo yari yarakamutse ishobora kubyazwamo ifumbire,ubwo abo bagabo 3 bayikuragamo, basanga iyi gerenade yo mu bwoko  bwa Stick, babona ari ibintu bidasanzwe bitabaza  umwe mu nkeragutabara wari uri hafi aho aje ababwira ko ari gerenade, ni ko guhamagaza inzego z’umutekano zikorera hafi aho zahise ziyijyana  ngo ijye guturitswa idakoze ibara mu baturage.

Bamwe mu baturage bakaba  bavugaga ko kubera ko kuri urwo rugo ari kuri santere y’ubucuruzi  bishoboka kuba ari abantu bayitayemo,kuko ngo nubwo  bakeka ko yaba imazemo igihe ngo idashaje cyane.

Aya makuru yanemejwe n’umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ntaganira Josué Michel mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com, aho yavuze ko nyuma yo kuhakurwa abaturage baganirijwe bagasabwa kujya bahita batungira agatoki inzego z’umutekano ikintu cyose bakeka ko cyawuhungabanya.

Yagize ati’’ ayo makuru ni ukuri. Icyo dusaba abaturage,cyane cyane abana bato b’abanyeshuri n’abakuru basanzwe,  ni kujya bitondera ikintu cyose babonye batakizi kandi babona gishobora kubahungabaniriza umutekano,bakajya bahita batanga amakuru mu nzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano kugira ngo zirebe,nizisanga ari  icyabahungabaniziriza umutekano koko bagisobanurirwe neza kihavanwe kitarakora ibara.’’

Iyi gerenade ije ikurikira imbunda 2 zishaje ziherutse gutoragurwa mu mirenge ya Kanjongo na Bushekeri n’abaturage bahinga muri Gicurasi uyu mwaka, imwe ikaba yaratoraguranywe  na magazine n’amasasu yayo 82, zigakurikira na none gerenade 2 na zo zatoraguwe mu murima w’umuturage abaturage bandi barimo bawumuhingira mu murenge wa Gihombo muri Nzeri umwaka ushize zihita ziturikirizwa aho n’inzego z’umutekano.

Kuri ibi,uyu muyobozi yavuze ko nubwo intambara yo kubohora igihugu itabereye muri aka karere ariko ingabo zatsinzwe zahanyuze zihunga zerekeza muri Kongo Kinshasa,  hakaba harabaga n’ibitero by’abacengezi bagarukaga guhungabanya umutekano w’abaturage, bikaba bishoboka ko hari abatabaga izo mbunda n’ayo magerenade muri ubwo buryo,gusa ngo iperereza rikaba rikomeje ngo byose bisobanuke neza,bikure urujijo mu baturage.

Yavuze kandi ko nubwo ibi bikoresho bya gisirikare bitoragurwa mu ngo no mu mirima y’abaturage nta gikuba cyacitse,ko umutekano ari wose mu karere,gusa abaturage badakwiye kwirara ahubwo bakwiye gukomeza kuwucunga, icyo bakeka cyose ko cyawuhungabanya  bakagitungira inzego z’umutekano hakiri kare zikagisuzuma neza.

Ubuyobozi bw’aka karere buvuga  kandi ko bwaganiriye n’abaturage b’imirenge yose uko ari 15 ku kwibungabungira umutekano cyane cyane ikora ku kiyaga cya kivu na pariki y’igihugu ya Nyungwe, bugasaba buri wese ufite amakuru y’ahaba hari ibikoresho nk’ibi mu baturage kuyatanga hakiri kare bikahakurwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *