U Burundi bwatangaje ko buteganya kwitandukanya n’umuryango wa EAC

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yo gutangaza ko gishobora kwitandukanya n’akanama ka Loni k’Uburenganzira bwa muntu, igihugu cy’u Burundi kuri ubu kiravuga ko gishobora kwitandukanya n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Impamvu u Buundi butanga ngo ishobora gutuma bwikura mu muryango wa East African Community, ni uko ngo muri uyu muryango hakoreshwa Icyongereza gusa mu bikorwa byawo.

Ibi bikaba ari ibyatangajwe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, Pascal Nyabenda mu kiganiro yagiranye na Radio na Televiziyo by’u Burundi, RTNB, aho yashimangiye ko impungenge zabo bazigejeje kuri EAC.

Igihugu cy’u Burundi kiranenga ko ururimi rw’Icyongereza ari kimwe mu bisabwa kugirango umuntu ashobore kubona akazi muri EAC. Ibintu Guverinoma y’u Burundi ivuga ko bikumira Abarundi kuko bo bakoresha Igifaransa.

Bwana Pascal Nyabenda akaba avuga ko batanze ubusabe bw’uko Igifaransa nacyo nacyo cyatangira gukoreshwa muri EAC.

Umuryango wa EAC ugizwe n’ibihugu bigera kuri bitanu birimo u Burundi, Kenya, Uganda, U Rwanda, Sudani y’Epfo na Tanzania. Ni ibihugu hafi ya byose bikoresha Icyongereza usibye U Rwanda n’u Burundi bikoresha n’Igifaransa nubwo u Rwanda rwo nta mpungenge z’Icyongereza rufite kuko nacyo kiri mu ndimi zemewe gukoreshwa mu Rwanda.

U Burundi bukaba buvuga ko, mu gihe ubusabe bwo gukoresha n’Igifaransa butakumvwa, bwahita buva muri uyu muryango nk’uko byashimangiwe na Pascal Nyabenda.

Igihugu cy’u Burundi kinjiye muri EAC muri Nyakanga 2007 ndetse nicyo gicumbikiye icyicaro cya Komisiyo ya EAC ishinzwe ubushakashatsi ku buzima (EAHRC). Iyi komisiyo ikaba ishinzwe guhuza ibikorwa no guteza imbere ubushakashatsi ku buzima bugamije imibereho myiza y’abaturage b’umuryango.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *