Bugesera: Gitifu w’akagari arashinjwa gukorana n’agatsiko k’abajura

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu bagize agatsiko k’amabandi yiba abaturage mu murenge wa Gashora, akarere ka Bugesera, barashinja umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kimaranzara Dusabimana Theogene mu murenge wa Rilima, kubambura nyuma yo kubaha akazi ko kujya kumwibira ariko ntabishyure nyamara basanzwe bakorana.

Umwe mu mabandi yaganiriye na TV1/Radio1 yavuze ko Dusabimana Theogene bakunze kwita Jerome, usanzwe ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kimaranzara, mu murenge wa Rilima yabegereye akabasaba ko bajya bamwibira ibikoresho birimo televizeri, radiyo, amapasi n’ibindi bagakorana neza ariko ngo byageraho bagashwana.

Ati ” … yaje kudutuma kumwibira ibuye ry’agaciro kwa Mahoro, atwizeza ko azaduha amafaranga ibihumbi 180, hanyuma turimugejejeho aduha ibihumbi 50 kuko bwari bwije atubwira ko andi azayaduha bukeye amaze kujya kuyabikuza. Mu gitondo rero yatubwiye ko ngo ibyo twari twibye ari ibipfu, atwambura atyo.”

Aya mabandi avuga ko arambiwe ibikorwa by’ubujura, kandi ko arambiwe ibikorwa bibi by’uyu muyobozi, agasaba inzego zibishinzwe gukora iperereza kuri uyu muyobozi agashyikirizwa ubutabera kandi ngo yiteguye kumushinja.

Dusabimana Theogene ushyirwa mu majwi n’aya mabandi ahakana ibyo ashinjwa akemeza ko ari ukumuharabika, gusa yemera ko azi aka gatsiko k’amabandi kuko ngo aho atuye (gitifu) ari naho ayo mabandi yabyirukiye.

Nubwo uyu muyobozi ahakana ibyo ashinjwa, Mahoro wibwe ibuye ry’agaciro avuga ko ryari rifite agaciro ka miliyoni 5 yemeza ko ryibwe n’uyu muyobozi ku bufatanye n’aya mabandi kuko ngo bakimara gushwana ayo mabandi yahindukiye akabwira uwibwe, uburyo byakozwemo.

Mu gihe aya mabandi avuga ko yiteguye gutanga ubuhamya mu gihe uyu muyobozi yashyikirizwa ubutabera, nawe avuga ko yiteguye gukorwaho iperereza ku bimuvugwaho ariko ngo byagaragara ko ari ibihimbano, aya mabandi akaba yahanwa hakurikijwe amategeko.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *