Minisitiri w’Intebe wa Armenia yabonanye na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuwa 24 Nzeri, ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye I New York, bagirana ibiganiro bigamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi ndetse bagaragaza icyizere bafitiye inama ya Francophonie iteganyijwe kubera muri Armenia mu minsi iri imbere.
Amakuru Ibiro Ntaramakuru bya Armenia, Armenpress, bikesha ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, aravuga ko abayobozi bombi baganiriye ku mibanire y’ibihugu byombi no ku kijyanye n’imyiteguro y’inama y’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF) iteganyijwe kubera mu murwa mukuru w’iki gihugu, Yerevan, mu kwezi kw’Ukwakira.
Minisitiri w’Intebe Nikol Pashinyan na Perezida Kagame bakaba baragaragaje icyizere cy’uko iyi nama izafungura ipaji nshya mu mibanire ya Armenia n’ibihugu bibarizwa muri OIF byo muri Afurika by’umwihariko U Rwanda, kandi ko bizazamura iterambere n’ubufatanye bwimbitse.
Nikol Pashinyan akaba yaragaragarije perezida Kagame ko hakwiye kuzamurwa urwego rw’ubufatanye ndetse hagafatwa ingamba zifatika muri icyo cyerekezo. Yagaragaje kandi ko inama ya Francophonie izaba iri ku rwego rwo hejuru kandi izakomeza imibanire hagati y’ibihugu bigize uyu muryango.
Minisitiri w’Intebe wa Armenia kandi yahishuye ko muri iyi nama ku rundi ruhande hazanaba inama ku bukungu, aboneraho gutumira abanyemari bo mu Rwanda ngo bazayitabire.


