Ubuyubozi bw’akarere ka Nyamasheke n’ubwa Minisiteri y’ubuzima buvuga ko gahunda yo kuboneza urubyaro ikigenda biguru ntege muri aka karere,ngo bigaterwa ahanini n’impamvu nyinshi zirimo imyumvire ikiri hasi n’impuha kuri bamwe baca abandi intege bababwira ko uburyo hafi ya bwose bukoreshwa bugira ingaruka mbi ku babukoresha.
Ubwo mu murenge wa Gihombo muri aka karere hatangirizwaga icyumweru kijyanye na gahunda yo kuboneza urubyaro ku bufatanye na MINISANTE n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku baturage( UNFPA) bamwe mu bari muri iyi gahunda bavuze ko impamvu muri uyu murenge ndetse no mu karere kose umubare w’abayitabira ukiri hasi cyane biterwa na bamwe batarayumva neza, n’impuha nyinshi zikururwa na bamwe muri bo bavuga ko igira ingaruka mbi cyane kuruta ibyiza byayo.
Abaca intege abandi bababwira ko uburyo bwose bwo kuboneza urubyaro bugira izindi ngaruka bitewe n’ubwo ari bwo, zirimo kurwara umutwe udakira, imihango ya buri kanya, kuribwa umugongo,kugabanuka k’ububobere mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina bikaba byakurura amakimbirane hagati y’abashakanye,n’ibindi, abagabo bayitabiriye nab o bakavuga ko basuzugurwa na bagenzi babo bavuga ko bahindutse ibiremba,batakiri abagabo bazima.
Nyamara abayiyobotse bahamiriza abandi ko nta ngorane itera,ndetse abagabo bagatinyura bagenzi babo,bababwira ko ibyo bibeshya atari byo,ko umugabo wifungishije burundu nta kibazo na kimwe agira kimubuza kuba umugabo nk’abandi.
Nzigema Uzziel utuye mu kagari ka Kibingo mu murenge wa Gihombo,avuga ko ajya kwiyemeza kwifungisha burundu yahuye n’urucantege rwinshi ariko ko aho abyiyemereje nta kibazo na kimwe afite.
Yagize ati’’ mfite imyaka 58 y’amavuko, umugore wanjye ntarengeje imyaka 35. Nafashe gahunda yo kwifungisha burundu dufitanye abana 4 ariko abantu bambwiraga ko akiri muto azajya ansha inyuma akabyara hanze kuko ntazaba ngishobora kumushimisha,ariko mbabwije ukuri ko ntacyo nahindutseho,kandi abana banjye babayeho neza kuko bahuye n’ubushobozi mfite, ngasaba n’abandi bagabo kubitinyuka kuko ari byiza.’’
Mukabera Cécile na we avuga ko yaboneje urubyaro afite abana 4,akaba nta ngorane yahuye na zo, kandi n’abaganga yagiye yegera bagiye bamufashaga bamwereka uburyo bwamufasha,ubu akaba abanye neza n’umugabo we n’abana afite abasha kubitaho uko abishaka,agasaba bagenzi be bakigendera ku mpuha kubireka, bakaboneza urubyaro kubera ibyiza byinshi abibona mo.
Mu kiganiro na Bwiza.com, Gitera Joseph ushinzwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana muri MINISANTE y avuze ko muri aka karere hakozwe icyumweru cyahariwe gahunda yo kuboneza urubyaro kuko kari mu turere tukiri hasi cyane bitewe n’iyi myumvire ikiri hasi ya bamwe mu baturage,agasanga inzego zose bireba zibishyize mo imbaraga hari icyakwiyongera ho.
Ati’’ umuryango waboneje urubyaro ugira imibereho myiza cyane,haba ku bana no ku babyeyi,bikanafasha mu iterambere ry’akarere n’igihugu muri rusange ni yo mpamvu na hano muri Nyamasheke twifuza ko iyi gahunda bayumva kuko abaganga babafasha barahari kandi muri iki cyumweru bizakorwa ku buntu,tukazakomeza kubikurikirana na nyuma kandi twizeye ko bizatanga umusaruro ushimishije.’’
Akarere ka Nyamasheke kari kuri 36% mu gihe ubushakashatsi bwakozwe hagati ya 2014 na 2015 bwerekanye ko mu gihugu hose ari 53%,umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Mukamana Claudette akavuga ko intego bafite ari uko uyu mwaka warangira akarere kari kuri 54%.




