Abakozi ba minisiteri y’imari n’igenamigambi kuri uyu wa Gatatu, itariki 26 Nzeri basobanuriye abagize Inteko Ishinga Amategeko impamvu igihugu gifata imyenda ndetse babizeza ko U Rwanda rwishyura neza imyenda rufata.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’U Rwanda baherutse kurahira batangiye guhabwa amahugurwa ku buzima bw’igihugu, aho kuri uyu wa Gatatu bahawe ikiganiro na minisiteri y’imari n’igenamigambi cyibanze kuri politiki ya leta yerekeranye n’imyenda igihugu cyaka imbere mu gihugu cyangwa hanze yacyo.
Imibare itangazwa na minisiteri y’imari igaragaza ko muri uyu mwaka wa 2017-2018, U Rwanda rwafashe umwenda wo hanze wa miliyari 318,9. Naho umwenda w’imbere mu gihugu ukangana na miliyari 36,3.
Umunyamabanga Mukuru Wungirije mu mutwe w’Abadepite, Bashoga Bernard, yasobanuye inzira inyurwamo kugirango igihugu gihabwe inguzanyo nyuma y’ikiganiro cyari kimaze gutangwa n’abakozi ba minisiteri y’imari.
Bwana Bashoga Bernard ati: “ Aho tugeze mu myenda mu by’ukuri hatari habi, kuko igihugu gifite ubushobozi bwo kwishyura. Batubwiye kuki igihugu gishobora gufata umwenda. Batubwira mu by’ukuri ko bihera mu igenamigambi, bamara kubona ko uwo mwenda uje kugira icyo ufasha mu gushyira gahunda za leta mu bikorwa bakawufata .”

Mu nshingano zawo, umutwe w’abadepite usabwa gukurikirana iyo myenda kugirango harebwe neza niba iyo myenda yihutisha iterambere ry’igihugu. Impuguke mu by’ubukungu zikaba zimaze iminsi ziburira ibihugu bigize umuryango wa EAC, kurushaho kwitondera imyenda bafata bemeza ko yiyongera ku rugero ruri hejuru.
Abahanga mu by’ubukungu bakaba basaba ibihugu kugereranya imyenda bifata n’ubushobozi bw’ibyo ubukungu bwabyo bwinjiza mu isanduku y’imbere mu gihugu.
Izi mpungenge akaba ari zo zagarutsweho n’abagize inteko ishinga amategeko bibaza ingamba zafatwa mu rwego rwo kwirinda ko igihugu cyashorwa mu myenda iremereye bizagora kwishyura.
Umwe mu badepite ati: “ Ibikorwaremezo biremereye cyane nko gukora imihanda, kubaka ikibuga cy’indege; ni ibikorwa biba bikeneye amafaranga menshi dukura hanze y’igihugu. Ubwo ni ukwibaza ku bijyanye no kwishyura amadeni nubwo batugaragarije ko hari gahunda nziza…, ariko hari ibihugu duturanye byagiye bigaragara ko hari igihe ufata ideni rinini rikazatinda kurangira kandi uko ritinda niko rigenda riremerera igihugu .”
Yakomeje abaza ingamba zaba zihari ku buryo igihugu kitagwa mu kibazo cyo kwishyura imyenda iremereye.
Bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko basanga mbere yo kwaka inguzanyo zigiye gushorwa mu mishinga hajya habanza gukorwa inyigo inoze mu rwego rwo kwirinda ko haguzwa amafaranga ashorwa mu mishinga itazamara kabiri.
Hon. Munyangeyo Theogene ati: “ Hari nk’umushinga wa biogas wapfuye. Ubungubu hakozwe indi projet ku buryo byagenda neza? wari uri muri mininfra, bagenda baka abaturage ibihubi ijana, Magana abiri, ngo bave muri uko gucana inkwi, byaba bigeze hehe? Ikibazo cy’imishinga uko yigwa. Ntongere ntange nk’urundi rugero; nk’uriya muhanda Muhanga-Karongi bavuga ko ngo waba warakoreshejwe kera ibuye ryituritsa. N’ubu turacyasana. Iyo bimeze gutyo, ubwo twabigenza gute ?”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Uwera Claudine, yasobanuriye abadepite ko leta yashyizeho ingamba zo kongera ibyoherezwa mu mahanga bagabanya ibyo itumiza. Yashimangiye ko biri mu rwego rwo kongera amadevize yinjira mu gihugu.
Uwera Claudine yakomeje asobanura ko kugeza ubu u Rwanda ruri mu murongo mwiza wo kwishyura inguzanyo rwaka mu mahanga kandi ko nta mpungenge zikwiye kubaho. Ati: “ Ikijyanye n’inguzanyo U Rwanda rwagiye rufata, turacyari muri limit ariko na none ntabwo twavuga ngo twageze iyo tujya. Nk’U Rwanda twe n’igiki dushobora gushora mu mahanga?, ese ni igiki twe twatanga? Ese dukoresha ayo mahirwe gute ?”
Impuguke mu by’ubukungu zisanga igishobora kurengera ibihugu byo mu karere bigize umuryango wa EAC ari ukwirinda inguzanyo z’igihe gito bafata inguzanyo z’urwunguko ruto ndetse hakongerwa umubare w’abasora kandi byose bikajyana no kongera ingano y’ibyoherezwa mu mahanga.


