Uganda: Umunyarwandakazi  Fille ararira ayo kwarika

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwandakazi ukorera umuziki mu gihugu cya Uganda, Fille Mutoni ari mu gahinda kenshi bikekwako yaba yatewe n’umukunzi we , Edwin Katamba uzwi nka MC Kats. Abinyujije ku rukuta rwe instagram, Fille  yashyize hanze ifoto iriho umugore urira ayo kwarika, iherekejwe n’ubutumwa budacira akari urutega abagabo avuga ko bose ari kimwe.

Mu rurimi rw’Ikigande ruvanze n’Icyongereza yagize ati “ Abagabo bose murasa, muri bamwe. Sinzi impamvu muri babi. Uba ushaka kugora icyo ushaka cyose njyewe ugatuma ndira. Iya mbere Ukwakira (ashyiraho imitima)”

Screenshot 7 4 1
Ifoto Fille yashyize hanze

Abakurikiranira hafi iby’urukundo rwa  Fille na MC Kats bavuga aya marira yaba afitanye isano n’ibyo  Kats yashyize ku mugaragaro ku rubuga rwa instagram ku mugoroba wo kuwa 26 Nzeri 2028 asa n’aho hari uwo arimo gucyurira anitaka cyane.

Yagize ati” Mpora nsinda kuko uwo menyanye na we wese mba narigeze kumubona atsinda cyangwa  nkabereka icyerekezo cya nyacyo gituma batsinda. Ukwiriye kureka abandi bagatsinda kabone n’iyo wowe cyaba atari igihe  cyawe cyo gutsinda.

howwe 6302c9d32cf488451d0deb1274072c06 1480588441
Umuhanzikazi Fille n’umugabo we MC Kats

Ntibiramenyekana neza niba aya yaba ari amayeri y’aba bombi yo kumenyekanisha indirimbo ya Fille aherutse gushyira hanze.

Fille ni umuhanzikazi w’umunyarwanda uba mu gihugu cya Uganda akaba yaramamaye mu ndirimbo nka Double trouble,Olle, Hallo yakoranye na Bruce Melody ndetse n’izindi nyinshi zatumye uyu muhanzikazi amenyekana haba mu karere  no mu Rwanda.

Fille na MC Kats bamaranye igihe kinini babana ndetse babyaranye n’abana gusa akenshi bumvikana mu bitangazamakuru buri umwe ashinja undi kumwanduza agakoko gatera SIDA.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *