Abaturage batuye mu Mudugudu wa Kabuye mu Kagari ka Cyanya ndetse n’abakorera mu Gakiriro ka Rwamagana kubatse muri ako gace barasaba ko hakemurwa ikibazo cy’amatara yo ku muhanda w’amabuye ujya ku gakiriro yanze kwaka nyamara ataramara igihe kirenga umwaka .
Abakorera mu Gakiriro ka Rwamagana kubatse mu Mudugudu wa Kabuye bavuga ko baterwa impungenge no kuba amatara yo ku muhanda ataka kandi yarashyizweho kugirango afashe abakorera mu gakiriro kujya bataha bizeye umutekano.
Umwe mu bakorera mu gakiriro Kagame Alexis yabwiye Bwiza.comko babangamiwe no guca ahantu hari umwijima kandi umuhanda umanitseho amatara ataka .
Yagize ati: “ Hari igihe dutaha bwije cyane bitewe n’akazi dukora ,iyo twagize ibiraka byinshi dushobora gutaha bwije ariko ,ugasanga hari umwijima kandi kuri uyu muhanda haba hari ibisambo bishobora no kukwambura bitewe n’umwijima ,turasaba ko badufasha niba amatara bashyizeho yarapfuye bazashyireho amazima ariko tujye duca ahantu habona ,babikoze byadufasha kujya dutaha twizeye ko nta muntu watwamburira mu mwijima .”
Abaturiye agakiriro nabo ngo bari bishimiye amatara bahawe ariko bibaza impamvu amatara bahawe yabaye nk’umurimbo.
Nsabimana sylvestre ni umuturage utuye mu Mudugudu wa Kabuye. Yemeza ko kuba amatara yo ku muhanda mu gakiriro ataka bituma hari ibisambo byamburira abaturage kuri uwo muhanda bitewe nuko hatabona.
Yagize ati: “ Twarishimye kuba baraduhaye umuhanda mwiza ndetse bakawushyiraho n’amatara ariko kuba hari amatara ataka bibangamira abaturage kuko hari nk’abantu bahaca bakamburwa n’ibisambo bikunze kuba bihari mu masaha y’umugoroba ,turasaba ko bakora uko bashoboye bakayakora akajya yaka yose kuko ayaka kuva bayahashyira ni make kandi uyu muhanda ni umuhanda mwiza ariko bitewe nuko kuri uyu muhanda hameze amatara yaka neza byafasha abaturage kwizera ko nta gisambo cyahamburira umuntu .”
Bwiza.com yashatse kumenya icyo Rwiyemezamirimo, Nsengiyumva Jeremie, wahawe isoko ryo gukora umuhanda agashyiraho n’amatara avuga kuri izi mpungenge z’abaturage, ntiyashaka kugira byinshi avuga ariko yizeza abaturage n’abakorera mu gakiriro ko nta kibazo bakwiye kugira kuko bazakemura ikibazo cy’amatara ataka .
Umukozi w’akarere ushinzwe gukurikira kubaka imihanda, ENG. Deodatus Ngabonziza, yemeza ko hari amatara ataka ariko icyo kibazo kizakemurwa na Rwiyemezamirimo wakoze umuhanda ari nawe washyize amatara kuri uwo muhanda .
Aragira ati: “ Hari amatara yagize ikibazo,tukimara kubimenya twabimenyesheje rwiyemezamirimo wakoze uriya muhanda ndetse akaba ari nawe washyizeho amatara ,twamusabye kureba niba hari amatara yangiritse kugirango ayasimbuze andi .”
Amakuru Bwiza.com yahawe n’abaturiye agakiriro ndetse n’abagakoreramo avuga ko ayo matara ari ku muhanda w’agakiriro kuva bayashyiraho atigeze yaka yose uko ari 28 igihe kigera ku cyumweru.

Umunyamakuru yageze kuri uyu muhanda kuri uyu wa Gatatu, itariki 26 Nzeri 2018 saa moya z’umugoroba, asanga mu matara 28 agera kuri 15 ariyo yonyine yaka,mu gihe 13 atakaga. Amakuru twahawe n’abaturage anavuga ko mu mpera za kemena uyu mwaka amatara yari amaze igihe ataka ,yakozwe araka ariko nyuma y’iminsi 3 ntiyongera kwaka.
Umuhanda w’amabuye urenga ikirometero kimwe no gushyiraho amatara ku muhanda byatwaye akayabo ka miriyoni 460 z’amafaranga y’u Rwanada .
Ayo matara yashyizwe kuri uwo muhanda mu Ugushyingo 2017.


