Mu mudugudu wa Rugano,akagari ka Kabuga,mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke haravugwa amakuru y’urupfu rw’umusaza Kayihura Thomas w’imyaka 66 y’amavuko basanze mu cyumba yari asanzwe araramo yiyahuje umugozi wa supaneti, hagakekwa amakimbirane yagiranaga n’umugore we Mukantwari Bonifrida w’imyaka 63 y’amavuko yashinjaga kuba amaze igihe kirekire yaramwangiye ko bakorana imibonano mpuzabitsina.
Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kabuga muri uyu murenge, Ntihemuka Elias, ngo byabaye mu ma saa mbiri n’igice z’umugoroba zo ku wa 26 Nzeri ,aho ngo uyu mukecuru n’umukobwa we w’imyaka 42 y’amavuko wanahabyariye babanaga bari bahishije ibiryo,umukecuru agiye kumuhamagara mu cyumba yararagamo asanga anagana imbere y’igitanda yinigishije umugozi wa supaneti yamaze gushiramo umwuka.
Uyu muyobozi avuga ko ngo uyu mukecuru yahise ahuruza abaturanyi n’ubuyobozi bahita bahagera,bafata icyemezo cyo gutegereza igitondo cyo kuri uyu wa 27,umurambo we ukajyanwa mu bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma.
Abajijwe icyaba gikekwa cyatumye uyu musaza yiyahura,Gitifu Ntihemuka yagize ati’’ ntacyo dukeka kidasanzwe nk’ubuyobozi bw’akagari kuko mu kagari nta kidasanzwe kindi twari twaragejejweho cy’uyu muryango,gusa amakuru twahawe n’umukuru w’umudugudu ni uko uyu musaza yari yarahagejeje ikirego ashinja umugore we kumwangira ko bakorana imibonano mpuzabitsina ngo amwita umusazi,kandi koko twanasanze icyumba yararagamo atari cyo umugore we araramo, bivuga ko umwe yararaga ukwe undi ukwe,bigakekwa ko ubwo bwigunge ari bwo bwamuteye gufata icyemezo nk’icyo cyo kwiyambura ubuzima.’’
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko nta kibazo cyo mu mutwe bari bamuziho ndetse yakoraga imirimo ye y’ubuhinzi no kudoda inkweto neza,icyakora hari bamwe mu miryango yabo bari batangiye gukurura umwuka mubi bavuga ko uwo mukecuru n’umukobwa we ari bo baba bamwishe bakamumanika muri uwo mugozi,ariko ngo ubuyobozi bwahise buwuhosha ,bubabwira gutegereza ikiva mu isuzuma ryo kwa muganga no mu nzego z’iperereza.
Mu butumwa ubuyobozi bwahise buha abaturage b’aka kagari, bwabasabye ko mu gihe babona hari ahari ibibazo bishobora gutuma hari ugeza aho kwiyambura ubuzima bajya bahita batanga amakuru kare bigakurikiranwa,kuko nk’aba ngo ubuyobozi bw’umudugudu bwari bwarabagiriye inama yo gusubirana barabyemera nubwo ngo batabikoze,umugabo akomeza kwigunga arabiceceka kugeza igihe afatiye kiriya cyemezo kigayitse.
Kayihura Thomas asize umugore, abana 8 barimo abakobwa 5 n’abahungu 3 n’abuzukuru 16 bikaba biteganijwe ko ashyingurwa kuri uyu wa 28 Nzeri.



