Ubuzima bw’imyororokere bwa muntu bugengwa n’imyanya ndagabitsina ye. Ni ngombwa rero ko buri wese amenya imiterere ndetse n’imikorere y’ibyo bice bigize umubiri we kugira ngo amenye uko abibungabunga ariko anabungabunga ubuzima bwe muri rusange. Aha turibanda ku miterere y’imyanya ndagagitsina gore.
Nk’uko tubikesha lucknotes.com, Ubushakashatsi bukaba bwerekana ko abagore barenga 60% batazi ibintu byinshi ku gitsina cyabo. Ibi bikaba bitari byiza na gato kuko ubundi bushakashatsi bwerekanye ko abakobwa n’abagore biyizera ko bazi ibintu byinshi kuri cyo banagisonabukiwe neza aribo baryoherwa cyane mu mibonano mpuzabitsina kandi akaba ari nabo bagira cyane bya byishimo bita orgagasm.

Aha rero tukaba tugiye kubabwira ibintu bimwe na bimwe byabafasha kuzamura urwego rw’ubumenyi ku gitsina cy’umugore.
Ibi bikaba ari ibintu by’ingenzi ku mikorere yacyo, ku buryo bwo kukibungabunga no kumenya kongera ibyishimo kizana :
1. Ni igice kimwe kigize kariya karere kawe ko hasi ; Abantu benshi bakoresha ijambo Igituba bashaka kuvuga ibice by’ibanga byabo. Ariko mu mikorere, iri jambo risobanura umuyoboro winjira imbere mu gitsina . Iki gice kikaba ari cyo gishamikiyeho ibindi bice birimo na rugongo kikagera ku mukondo w’inda ibyara.
2. Ibitsina by’abagore byose birasa Imbere ni ko bimeze. Igihindura wa muyoboro w’igitsina cy’umugore cy’inyuma ni wa muyoboro. Rugongo cyangwa clitoris ikaba igira uburebure buri hagati ya 1 to 1¼ inches (harimo n’umwanya wayo wose), agace bita labi–a gashobora kuhaba gusa cyangwa uburebure buto buto, naho igice cy’imbere ari nacyo kigira uburyoharyohe kikagira utuntu tumeze nk’amababa kiba cyihishe kandi hagati y’utuntu tumeze nk’indimi 2 z’inyuma. Abagore benshi bafite igice kitwa labi–a kitangana – hari igihe usanga hari abafite igice kiruta ibitaringaniye.
3. Umwanya ugikikije ushobora kugira andi mabara Isura yo ku gitsina cy’umugore si ngombwa ko isa n’urundi ruhu rusigaye ku mubiri. Bamwe mu bagore n’abakobwa bagira uruhu rwerurutse bagira igitsina kijya kuba inzobe cyangwa move, mu gihe abafite uruhu rwijimye kurushaho bo bagira igitsina cyeruruka kijya gusa n’uruhu rw’inkoko. Umugore kandi ashobora kugira amabara atandukanye mu myanya ndagagitsina ye itandukanye – urugero, hari abo ushobora gusanga imbere hijimye ahagana inyuma hajya gusa na rose cyangwa move.
4. Imyanya yacyo iripfunyaritse (ishobora kwikwedura, gukururuka, no kurambuka) Ubusanzwe, imyanya yacyo ijyiye yegamiranye. Ariko iyo gikeneye kwifungura, kwakira igitsina gabo cyangwa ikindi kintu, iyo myanya irirambura igatandukana ikamera nk’umutaka ufunguye cyangwa ishati yipfunyaritse cyangwa izingazinze. Igitsina cy’umugore gishobora kurambuka kuva kuri santimetero 1 kugera kuri 3 gishobora nanone kurambuka kurengaho nyuma y’ibyo byose uruhinja rugomba kuhanyura, aho ni mu gihe umugore abyara !
5. Nta mpungenge ko umuhungu yagikwedura Nk’uko twabisobanuye hejuru, igitsina cy’umugore kirakweduka bihagije kandi gishobora kwakira igitsina cy’umugabo kinini gishoboka ariko kandi kikaba gisubirana ibipimo byacyo nyuma y’umubonano. Ariko ibi biba indi nkuru iyo ubyaye, nk’uko ababyeyi bamwe babivuga ngo hari ibyo batakaza. Ushobora nanone kugisubiranisha imyitozo itandukanye (reba kuri 7).
6. Kirasubirana uko byagenda kose Hari ibihuha ko niba udashobora kugira amazi cyangwa ngo ujye mu mihango, igitsina cyawe kizumagara ku buryo cyanakubabaza. Ibi rero ni ibinyoma. Mu gihe imitsi yo mu gitsina cyawe yirambuye, ukwinjira kw’igitsina cy’umugabo ntabwo byababaza na gato.
7. Imyitozo ya buri gihe igifasha kumera neza Nko gukoresha imitsi y’amaboko – imitsi minini ku myanya ndangagitsina yawe ishobora gukomeza igitsina gore cyawe. Usibye kuba byagifasha gufatira mu gihe cy’umubonano, imyitozo ngororagitsina kandi yanagifasha kugera ku byishimo muri icyo gihe. Uku niko wakora imyitozo ngororagitsina gore : Ushobora gufatanya amaguru yombi nk’aho uri guhagarika inkari, ukamera gutyo nk’amasegonda 10, hanyuma ukarekura. Ushobora kubikora ibyiciro 2 ukava hagati y’inshuro 10 kugera kuri 20 ku munsi ; hashize ukwezi nibwo uzumva ikinyuranyo.
Inyanya ndangagitsina-gore igabanyijemo ibice bibiri ari byo:
1.Imyanya igaragara inyuma ahabonwa n’amaso
2.Imyanya iri imbere mu mubiri itagaragarira amaso
Ibi bice bigaragara inyuma ni byo bihurizwa hamwe bigakora icyitwa igituba mu kinyarwanda

1.Imyanya ndangagitsina igaragara inyuma
Ni ibice bigize imyanya myibarukiro bigaragara n’amaso:
– Inda ibyara : ituruka hanze ikagera ku nkondo y’umura(nyababyeyi). Akamaro k’iki gice ni ukwakira intanga ngabo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina aho ziva zijya guhura n’intanga ngore. Ni naho kandi imihango inyura isohoka ndetse n’umwana uvuka niho anyura mu gihe cyo kubyara.
– Nyababyeyi (umura): Iki gice ni cyo umwana uri munda akuriramo kugeza avutse. Ni naho kandi imihango ituruka mu gihe umwana wari witeguwe kwakirwa atabashije kuboneka.
-Imiyoborantanga : Ihuza udusabo tw’intanga na nyababyeyi akaba ari ho intanga ngore ihurira n’intanga ngabo uwana yamara gukorwa agakomeza agana muri nyababyeyi aho akurira kugeza avutse.
– udusabo tw’intanga : Aha ni ho intanga ngore ikorerwa ikahava ihishije igihe gushakisha intanga ngabo.
Aha kandi ni naho hakorerwa imisemburo igenzura imikorere y’imyanya myibarukiro y’umugore
ndetse n’imiterere y’umukobwa cyangwa umugore muri rusange.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kamikazi Gentille


