Umugore w’icyamamare mu gukina filimi, Angelina Jolie aricuza bikomeye kuba yaratandukanye n’umugabo we, Brad Pitt.
Inshuti ya hafi y’uyu mugore yabwiye Hollywoodlife dukesha iyi nkuru ko Angelina Jolie azahajwe n’urukumbuzi agirira Brad Pitt.
Iti” Uko iminsi ishira agenda akumbura Brad Pitt nko kuba yaba amuryamye iruhande, kwirirwana na we, kuryamana na we, uburyo ahumura n’inseko ye”
Iyi nshuti itatangajwe amazina ivuga ko Angelina Jolie atangiye kwiyumvisha ko yaba yarakoze ikosa ubwo yasabaga gatanya mu mwaka wa 2016.
Iti”Iyo ahuze mu kazi aba yibaza niba yaba yarafashe icyemezo kizima cyo gutandukana n’urukundo rw’ubuzima bwe. Yishinja kuba yaba yarakoze ikosa rikomeye”
Ibi biravugwa mu gihe Brad Pitt we akomeje na we utarahwemye kubvuga ko umugore we yamuhemukiye, akomeje akazi ka buri munsi ndetse akaba aherutse gushyira hanze filimi nshya.

Muri iyi filimi iki kinyamakuru gihamya ko uyu mugabo agaragara neza ku buryo ari byo byaba biri gutuma Jolie ava mu bye.
Angelina Jolie yatse gatanya mu mwaka wa 2016, kugeza ubu ntarayihabwa . Uyu mugore yavugaga ko Brad Pitt atamufasha kurera neza abana babo batandatu nk’uko bikwiriye.



