Angelina Jolie araririra mu myotsi nyuma yo  gutandukana n’umugabo

Sangiza iyi nkuru

Umugore w’icyamamare mu gukina filimi, Angelina Jolie aricuza bikomeye kuba yaratandukanye  n’umugabo  we, Brad Pitt.

Inshuti ya hafi y’uyu mugore yabwiye Hollywoodlife dukesha iyi nkuru ko Angelina Jolie azahajwe n’urukumbuzi agirira Brad Pitt.

Iti”  Uko iminsi ishira agenda akumbura Brad Pitt nko kuba yaba amuryamye iruhande, kwirirwana na we, kuryamana na we, uburyo ahumura n’inseko ye”

Iyi nshuti itatangajwe amazina ivuga ko Angelina Jolie atangiye kwiyumvisha ko yaba yarakoze ikosa ubwo yasabaga gatanya mu mwaka wa 2016.

Iti”Iyo ahuze mu kazi aba yibaza niba yaba yarafashe icyemezo kizima cyo gutandukana n’urukundo rw’ubuzima bwe. Yishinja kuba yaba yarakoze ikosa rikomeye”

Ibi biravugwa mu gihe Brad Pitt we akomeje na we utarahwemye kubvuga ko umugore we yamuhemukiye, akomeje akazi ka buri munsi ndetse akaba aherutse gushyira hanze  filimi  nshya.

Brad Pitt And Angelina Jolie At War Over Their Six Kids Cannot Reach A Custody Agreement
Angelina Jolie n’umugabo we, Brad Pitt

Muri iyi filimi iki kinyamakuru gihamya ko uyu mugabo agaragara neza ku buryo ari byo byaba biri gutuma Jolie ava mu bye.

Angelina Jolie yatse gatanya mu mwaka wa 2016, kugeza ubu ntarayihabwa . Uyu mugore yavugaga ko Brad Pitt atamufasha kurera neza abana babo batandatu nk’uko bikwiriye.

angelina nova

 

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *