Abaturage bo mu duce twa Mutao na Kanyatsi muri Teritwari ya Nyiragongo, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bavuye mu byabo bahunga imirwano yahuje abasirikare ba Leta ya Congo (FARDC) n’inyeshtamba za FDLR.
Aba baturage batangiye kuva mu ngo zabo kuva ku wa Gatandatu tariki ya 29 Nzeri 2018, Sosiyeti sivile ikaba itangaza ko izi nyeshyamba zagabye ibitero ziturutse muri pariki y’Ibirunga.
Nk’uko Radiyo Okapi ibitangaza, ngo habaye ukurasanaho ku mpande zombi, abaturage bo muri Mutao na Kanyatsi barahunga ingo zabo zisigaramo ubusa, berekeza ahitwa i Muja na Kanyaruchinya  hafi y’umujyi wa Goma.
Iki kinyamakuru gitangaza ko nta mibare y’ababa bahasize ubuzima, abakomeretse cyangwa se ibyaba byangijwe byari byatangazwa.
Umuyobozi wa Teritwari ya Nyiragongo, M. Albert Yaobali avuga ko aho abo baturage bahungiye i Muja, hashyizweho komite ishinzwe ibikorwa byo kubakira, mu gihe umutekano w’aho baturutse utari wizerwa 100%.
Â


