Umuhanzikazi Arriana Grande Butera mu mpera z’icyumweru yatandukanye n’umukunzi we, Pete Davidson n’ibyo kwambikana impeta bikaba byamaze kugirwa imfabusa.
Inshuti za hafi nk’uko TMZ dukesha iyi nkuru ibitangaza, zivuga ko aba bombi bemeza ko batandukanye gusa ngo umwe akaba agikunda undi n’ubwo ngo ibyo kongera gukundana ku mugaragaro byo byarangiye.
Arianna Grande yambitswe impeta muri Gicurasi uyu mwaka mu buryo bwatunguranye. Iyi mpeta ifite agaciro ka 86, 500,000 Frw.

Aba bombi batandukanye nyuma yaho Ariana Grande amaze iminsi anyuza ubutumwa ku rukuta rwe rwa twitter avuga ko atorohewe n’iminsi kandi ko yumva ashaka kongera kutagaragara mu ruhame.
Ibi kandi bibaye nyuma y’igihe gito uwahoze ari umukunzi we, Mac Miller yitabye Imana kubera kunywa ibiyobyabwenge birenze urugero.


