Raheem Sterling ukinira Manchester City yise nyina umubyara Jose Mourinho nyuma yaho amunengeye ko atajya atsinda nk’uko byagakwiye.
Sterling kwita nyina Mourinho, ahanini yabitewe n’uburyo uyu mutoza atajya akunda gushima ahubwo akanenga cyane abisanisha n’uko nyina aherutse gushyira igitekerezo ku rubuga rwa Instagram rw’uyu musore avuga ko adakina uko bikwiriye.

Mu gihe uyu musore yavaga mu ikipe ya Liverpool asa n’uhunze umujinya abafana bari bamufitiye ku bwo kudatanga umusaruro bifuzaga akerekeza muri Man City atanzweho miliyon 44 z’amayero, avuga ko kuba nyina atiza umurindi abamunenga kandi arushaho gukora cyane bitamunezeza.
Aganira na Skysports, Raheem yavuze ko kuva yatangira umwuga wo gukina umupira yagiye akora uko ashoboye ngo abibyaze umusaruro kandi kugeza ubu ntacika intege atitaye ku bamunenga harimo na Nyina umubyara.
Yagize ati: ” ubusanzwe iyo umukino urangiye usanga inshuti, abavandimwe bakoherereza ubutumwa bugufi bagushima,ariko mvugishije ukuri mu mikino iri hagati ya 10-15 nakinnye muri uyu mwaka,Mama wanjye yambwiye ko ntigaragaza yongeraho ko nkwiye kwegera izamu cyane .

Ni ukuri, kubera iyo myumvire afite namwise Jose Mourinho utajya ushima habe namba, atekereza ko ari we watoranyijwe, rwose biranjena ngerageza kugira ibyo mpindura ngo ndusheho kwitwararika ariko agakomeza kumpinyura, mu by’ukuri bisa nko kunduma.”
Uyu mukinnyi w’imyaka 21 y’amavuko, amaze gutsinda ibitego 11 mu mikino 41 amaze gukinira Man City kandi akaba atari yikomwa n’itangazamakuru nk’uko yabyivugiye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza .com


