Umunyarwanda wabaye umudipolomate yavuze ku rutonde rw’uwo abona wasimbura Mushikiwabo

Sangiza iyi nkuru

Nkibisanzwe ikinyamakuru bwiza.com  gitanga urubuga ku bakunzi bacyo  bagatanga ibitekerezo ku bibazo no ku nkuru zitandukanye kiba cyabagejejeho. Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho igitekerezo cya Munyakayanza Samuel, wabaye umukozi muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga (MINAFET), aba umu dipolomate w’u Rwanda mu Uburusiya n’umunyamakuru kuri Radiyo y’iguhugu n’ibindi.

Munyakayanza Samuel aratanga igitekerezo  cye ku nkuru twabandikiye igaragaza urutonde rw’ abantu 17 bahawe amahirwe yo kuvamo uwayobora MINAFFET nyuma yaho  Louise Mushikiwabo atorewe kuyobora OIF.

Urutonde rw’abakekwa bashobora kuvamo usimbura Mushikiwabo muri MINAFET

Igitekerezo cye ni iki gikurikira:

Muraho bakunzi ba Bwiza.com! Maze gusoma inyandiko igaragaza urutonde rw’ abantu 17 bahawe amahirwe yo kuyobora MINAFFET nyuma ya Hon. L.Mushikiwabo uherutse gutorerwa kuyobora umuryango uhuza ibihugu bivuga igifaransa OIF, iyi nkuru yaranshimishije nisanga ngomba nanjye kugira icyo nyivugaho kimwe n’abandi banyarwanda bagaragaje ibitekerezo byabo kubera impamvu ebyiri:

  1. Nk’umuntu wagize amahirwe yo kumenya abavuzwe kuri uru rutonde.
  2. Gutanga umusanzu w ‘ibitekerezo nk’umusomyi.

Abavuzwe bose ndabazi bitari ku rugero rumwe kuko nakoze muri MINAFFET ngera no ku rwego rwa diplomacy.

1c3b357d c1fe 4347 b336 a91feb3a51fb
Umunyarwanda(wicaye) Samuel Munyakayanza

Nashimishijwe cyane muri iyi nkuru no  kuba Abanyarwanda babasha kureba ababayobora bakaba babazi kugeza ndetse bumva bahitamo umuyobozi Ku rwego runaka wabakorera. Niyo mpamvu batanze amazina ari kuri ruriya rutonde.

Nk’uko natangiye mbivuga nanjye mbaye nk ‘uhitamo nubwo bose cyangwa benshi muri bo mbemera, nsanga amahirwe nayaha cyane abantu batanu nakurikiza muri ubu buryo nkaza kuvuga n’impamvu.

  1. Amb. Rugwabiza V. Afite uburambe muri diplomacy, aritonda, yubaha abo bakorana, azi lobbying, azi uko international system ikora, ni umukozi cyane.
  2. Hon R. Sezibera, afite uburambe muri diplomacy, yakoze muri multilateral system , yubaha kandi akanakunda abo bakorana, akunda kujya inama, arasetsa, ni umukozi cyane kuko akorana umurava.
  3. Hon Olivier .Nduhungirehe, amenyereye cyane diplomacy azi neza uko ikorwa, arazwi cyane muri international system, n’umunyamurava umukozi udasanzwe . ukora amanywa na n’ijoro kandi yubaha abamugana akanicisha bugufi.
  4. Amb. V. Karega simuzi cyane ariko inshuro nkeya twahuye nasanze ari umuntu udasanzwe w’ umukozi kandi wibitseho ubushobozi bwinshi mu bya diplomacy n’ubuyobozi.
  5. Prof. A. Shyaka, azwiho ubuhanga cyane mubyerekeye ubuyobozi n’ imiterere ye karemano yatuma yumvwa aho yatumwe mu rwego rwa diplomacy.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi  nkuru wasoma ” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Uko niko nabakurikiranya  kubera ibyo mwabonye bahuriyeho ariko by’umwihariko bose bakaba bavuga neza indimi z’amahanga icyongereza n’ igifransa kuko muri diplomacy ari ingenzi kuvuga izo ndimi ziyongera Ku bumenyi navuze hejuru. Kuko bishobora kugorana uwasimbura Mushikiwabo  avuga ururimi rumwe bikamubera imbogamizi muri communication kuko aho minister agiye atahora umusemurira. Rero indimi zombi byaba akarusho.

Muri make naha cyane amahirwe abo mvuze hejuru ariko nkagaruka kuri Hon. Nduhungirehe nk’ umunyapokitiki ufite ‘experience’  akazamurwa cyangwa akaba yaba Min. of State na Amb. New York byombi akabikomatanya mu gihe Amb. Rugwabiza yaba ahawe kuyobora MINAFFET.

Ibi n’ibitekerezo byanjye bwite mbaye nk’uhitamo.

Birumvikana ariko byose bigaturuka kuri nyiri ububasha, Nyakubahwa Prezida wa Repubulika kuko yanafata undi utagaragaye kuri uru rutonde.

Gusa MINAFFET iba ikeneye umuyobozi usobanutse, uzi kuvuga, wigirira icyizere mubyo akora, ukorana n’inzego z’imbere mu gihugu no hanze, uzi icyerekezo cy’ igihugu nicyo Prezida ashaka mu nyungu z’Abanyarwanda muri rusange. Ikindi  ni uko agomba kwibuka ibikorwa bya administration ya ministry kuko akenshi minister aba yagiye mu mahanga.

Ikindi kandi bisaba gushyira imbaraga mu kubaka diplomacy y’umwuga kuko  bigaragara ko imiryango mpuzamahanga izajya ikenera Abanyarwanda mu kubasangiza ubunararibonye mu nzego zitandukanye kubera ibyo twagezeho nyuma ya genoside yo mu 1994.

Nasoza nshimira abatanze ibitekerezo byabo mu bwisanzure kuri iyi nkuru.

Ndashimira  kandi nifuriza imirimo myiza Hon. LM yo kuyobora OIF.

Incamake kuri Sam Munyakayanza, ni Umunyarwanda wakoze imirimo itandukanye irimo:

  1. Umunyamakuru wa ORINFOR mu ntara Umujyi wa Kigali, Gisenyi na Butare kuva 1994-2000 akaba yarahawe igihembo cy ‘umunyamakuru w’umwaka 1998
  2. Mayor w’umujyi wa Gisenyi 2004-2005
  3. Umukozi wa MINAFFET ushinzwe imiryango mpuzamahanga, Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe AU, Imiryango y’ubukungu y’Akarere RECS, na Francophonie OIF,
  4. Umwe mu banyarwanda bakoze imishyikirano ya EAC ku byerekeye amasezerano y isoko rusange
  5. Umujyanama wa kabiri muri Ambasade y’U Rwanda mu Burusiya.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *