Maj. Gen. Murasira yijeje gukomeza kugera ikirenge mu cy’uwamubanjirije

Sangiza iyi nkuru

Major General Albert Murasira, Minisitiri w’Ingabo mushya; kuri uyu wa mbere yakiriye inshingano zo kuyobora Minisiteri y’Ingabo. Ni mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ye na Minisitiri ucyuye igihe; General James Kabarebe wanamwijeje kuzamuha ubufasha igihe cyose bukenewe.

Uyu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cya Minisiteri y’Ingabo ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali, wanitabiriwe n’abayobozi bakuru muri Minisiteri y’Ingabo n’Igisirikare barimo General Fred Ibingira, ukuriye umutwe w’inkeragutabara na Lt Gen Jacques Musemakweli, ukuriye ingabo zirwanira ku butaka.

16

Nyuma y’ihererekanyabubasha, Maj Gen Murasira yashimangiye ko azakomeza kugera ikirenge mu cy’uwamubanjirije.

Yagize ati “Tugira umutekano kubera ko hari ubufatanye hagati y’igisirikare n’izindi nzego z’umutekano, ariko by’umwihariko ubufatanye n’Abanyarwanda. Dukorana kandi n’abandi barimo abanyamahanga mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ahantu hatandukanye mu karere, ku mugabane wa Afrika, ndetse n’ahandi hose ku isi.

Minisitiri mushya w’ingabo yashimangiye ko u Rwanda rutagira umutekano usesuye mu gihe ibihugu bituranyi birangwamo umutekano muke; yongeraho ko kubw’ibyo azaharanira gusigasira ibyagezweho.

17

Maj Gen Albert Murasira ni Minisitiri wa 10 uyoboye Minisiteri y’Ingabo kuva u Rwanda rwabona ubwigenge muri 1962. Minisitiri w’ingabo muri guverinoma, ashinzwe ibikorwa byose birebana n’umutekano n’ingabo, imitegurire n’ishyirwa mu bikorwa bya gahunda z’umutekano

Major General Albert Murasira afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu byo gucunga imishinga yakuye muri kaminuza y’i Liverpool mu Bwongereza mu mwaka wa 2016. Yanize kandi mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda hagati y’umwaka wa 1983 kugeza mu 1988, aho yavanye impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri cya kaminuza mu mibare.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *