Hamuritswe Igitabo Nyobozi ku Ndangagaciro z'Umuco w'u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa kabiri tariki 23 Ukwakira 2018, hamuritswe igitabo ku ndangagaciro remezo z”umuco w’u Rwanda ari zo: Gukunda Igihugu, Ubumwe, Ubupfura n’Umurimo. Ni umuhango watangijwe ku Mugaragaro na Minisitiri wa Siporo n’Umuco Nyirasafari Esperence ukaba witabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta, amadini n’abikorera.

Minisitiri wa siporo n’umuco yavuze ko iki gitabo nikimara kwemezwa no gusohoka mu icapiro, kizajya gikoreshwa mu kwigisha indangagaciro z’Umuco nyarwanda mu byiciro bitandukane birimo umuryango, amashuri, itorero n’ahandi hahurira abantu benshi.

DqMJ J5WsAAAcNQ

Yagize ati; “Mbere y’uko iki gitabo cyandikwa, wasangaga abantu bakoresha inyandiko zitandukanye kugira ngo bigishe abanyarwanda indangagaciro z’Umuco wacu, Ubu rero iki gitabo kizorohereza abantu gutanga amasomo badakuye ahantu hatandukanye” .

Indangagaciro yo “Gukunda Igihugu” ikubiyemo : Kugira Ubwitange, Kurangwa n’Ubutwari, Kugira Ishyaka, Kugira Ubushishozi, Kubungabunga Umutekano, Kwagura amarembo, Kugira Uruhare mu Bikorwa by’Igihugu, Gucunga neza ibya Rubanda no Kurwanya Ruswa n’Akarengane.

DqMJ IiXcAAJLEk

Indangagaciro y'”Ubumwe” ifite izindi ziyishamikiyeho ari zo : Kubaha ubuzima, Kubaha umuryango, Kubaha, Gufatanya, Gutabarana, Gusabana, Kwizerana no kujya inama, Kubana, Kugira Ubucuti, Kugira ubwuzu, Kugira Ubuntu, Kuganura.

DqLXfInXcAED5l

Indangagaciro remezo y'”Ubupfura”: Kwanga umugayo, Kwiyoroshya, Kwicisha Bugufi, Kwiyubaha, Kwitonda, Kuba Umunyakuri, Kwihangana, Kurangwa n’Ubumanzi, Kwiramira no Kwitsinda, Kurangwa n’ubumuntu, kuzuza amasezerano, Kubaha ijambo, Kubaha indahiro n’Igihango, Kugira ijambo ryiza.

Indagagaciro remezo yo “Gukunda Umurimo” ifite izindi ziyishamikiyeho ari zo : Guhanga imirimo mishya, Kurangiza ibyo watangiye, Gucunga neza Umutungo, Guteganya no kuzigama, Kwiyubakamo ubushobozi, Kugira umuco wo guhiganwa no kuba indashyikirwa.

DqMI6MvWoAAoKZn

Minisitiri Nyirasafari  yasoje umuhango wo kumurika Igitabo Nyobozi ku Ndangagaciro z’Umuco w’u Rwanda asaba abitabiriye uruhare rwabo mu kuzigisha indangagaciro igikubiyemo cyane cyane bahereye mu muryango.

Ati: “Ndasaba cyane cyane abanyamadini ko muzadufasha kumenyekanisha izi ndangagaciro kugira ngo turebe ko Umuco wacu wakomeza kuturanga” Ibituranga birahari kandi nk’abanyarwanda dukwiye kuba tubihuriyeho”.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *