Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza, akomeje kugaragaza urugero imibanire igihugu cye n’u Rwanda igezeho agaragaza ko bitari hafi aha kongera gucana uwaka, aho yongeye kubuza abaturage be kohereza ibicuruzwa by’ibyo kurya mu Rwanda umuvugizi we avuga ko rutunzwe n’ibyo byo kurya biva mu Burundi.
Abinyujije ku muvugizi we, Jean Claude Karerwa (uri ku ifoto), Perezida Nkurunziza yatangaje ko ibicuruzwa by’ibyo kurya bijya mu Rwanda bibujijwe.
Ni mu gihe Leta y’u Burundi ikomeza gushinja u Rwanda kuba inyuma y’ibikorwa bihungabanya umutekano w’u Burundi kuva mu 2015 nk’uko iyi nkuru dukesha UBMNews ikomeza ivuga.
Kubera ibyo birego bishinjwa u Rwanda nubwo rwo rutahwemye kubihakana, Perezida w’u Burundi yavuze ko Abarundi bashyira mu bikorwa iki cyemezo ndetse cyane cyane ku mipaka y’u Burundi n’u Rwanda abayobozi bagafata iya mbere mu kubahiriza iki cyemezo.
Kuri iki kijyanye n’ibyo kurya ngo byoherezwa mu Rwanda bivuye mu Burundi, umuvugizi wa Perezida Nkurunziza, Karerwa, yavuze ko Abarundi bakwirinda gushora imyaka yabo mu Rwanda, mbere yo kongeraho ko na na cyane cyane ‘u Rwanda rutunzwe cyane cyane n’ibyo kurya biva mu Burundi.’


