Abapolisi ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bari gutozwa ibijyanye no kurinda inzego z’ingenzi za leta no guherekeza no kurinda abakandida mu matora ya perezida ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka.
Aya mahugurwa yo kongera gukarishya aba bapolisi bashinzwe kurinda ibigo by’ingenzi bya leta ndetse n’abayobozi yateriwe abapolisi 512 n’inkeragutabara zigera kuri 50.
Ubwo yagiranaga nabo ikiganiro kuri uyu wa Mbere ushize, itariki 22 Ukwakira, Gen. Ilunga Luyoyo wo mu mutwe ushinzwe kurinda inzego za leta n’abayobozi (UPI/HP) yahamagariye abapolisi kugira ikinyabupfura kugirango bazabashe gusohoza inshingano zabo zo kurinda abakandida 21 ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu gihe bazaba bari mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Aya mahugurwa yo gukarishya abapolisi bashinzwe kurinda ibigo bikomeye bya leta n’abayobozi atangwa ndetse akagenzurwa n’umwarimu, Audifax, komiseri mukuru uzobereye ibijyanye no kurinda abantu b’ingenzi (VIP).
Gen Ilunga wari wagiye guha morale abapolisi bo mu mutwe ayobora yabasobanuriye uburemere bw’inshingano bafite abasaba kuzarangwa n’ikinyabupfura nk’uko iyi nkuru dukesha DigitalCongo ikomeza ivuga.
Yasobanuye ko buri mukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu azaba yemerewe abapolisi 25 bo kumurinda mu gihe cy’ibikorwa byo kwiyamamaza, kubw’ibyo hakazaba hakenewe abapolisi 225 bo kurinda abakandida bose.


