Icyamamare muri ruhago, Cristiano Ronaldo, avuga ko nta kibazo na kimwe afite ndetse ko abamwunganira mu mategeko bifitiye icyizere mu gihe ashinjwa gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 34 y’amavuko.
Umukobwa witwa Kathryn Mayorga avuga ko uyu munyapolitigali ukinira ikipe ya Juventus yamusambanyije ku ngufu mu mwaka wa 2009, amusambanyiriza muri Hoteli ‘Palms Hotel and Casino’ mu kabyiniro kitwa ‘Rain nightclub’ ndetse ngo nyuma amuha amafaranga kugira ngo azakomere ku ibanga.
Mu gihe Cristiano ahakana ibyo ashinjwa, ku munsi wabanjirije umukino ikipe ya Juventus yakinnye na Manchester United, ku wa Kabiri tariki ya 23 Ukwakira 2018, ubwo yabazwaga uko ahagaze nyuma yo gushinjwa gufata ku ngufu, yasubize avuga ko nta kibazo na kimwe afite.
Yagize ati “Mpora nisekera, ndi umugabo unezerewe, nkina mu ikipe ishamaje, nkagira umuryango ushimishije, mfite abana bane, mfite ubuzima bwiza, mbese mfite buri kimwe cyose, ibisigaye byose nta kintu na kimwe bimbwiye”.
Ronaldo yakomeje avuga ko abamwunganira mu by’amategeko batajegajega, ati “ntabwo ngiye kubeshya kuri iyi nkuru, njyewe ndanezerewe, abunganizi banjye mu by’amategeko bafitiye icyizere, kandi na njye ni uko”.
Nkuda ruhago, ubuzima bwanjye, ibisigaye ndi umuntu uzi kwita ku buzima bwanjye, bityo ukuri buri gihe kuza mu myanya y’imbere, bivuze ngo njye meze neza”.
Mu mwaka wa 2017, ubwo ikinyamakuru cyo mu Budagi, Der Spiegel cyatangazaga iyi nkuru bwa mbere, abanyamategeko ba Ronaldo bahise bayihakana bivuye inyuma, bemeza ko ari ibihuha. Ronaldo na we akaba avuga ko ari abagamije kuzamukira ku izina rye bahimba ibinyoma.
Cristiano Ronaldo ni umugabo w’imyaka 33 y’amavuko, akomoka mu gihugu cya Portugal, akaba akiniri ikipe y’iki gihugu cye cy’amavuko ndetse n’ikipe ya Juventus yo mu Butaliyani.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Inline Related Posts” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]


