Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke, ubw’ibitaro bya Kibogora n’ubw’umuryango ‘The Fred hollow foundation’ burakangurira abagatuye kwisuzumisha amaso no kurwanya indwara z’ubuhumyi zitarabagiraho ingaruka.
Nubwo abakurikiranira hafi iby’ubuvuzi bw’amaso mu bitaro bya Kibogora bavuga ko muri iyi myaka itatu imyumvire y’abaturage mu kuyisuzumisha yazamutse, ngo haracyari bamwe muri bo batarumva ukuntu bashobora kwisuzumisha amaso mu gihe batumva abarya.
Rose Kankindi w’imyaka 80 y’amavuko utuye mu murenge wa Mahembe avuga ko ageze kuri iriya myaka atarisuzumisha na rimwe,akavuga ko atakibona neza,ariko yumva ntacyo yaba akiramiye nubwo yajya kwisuzumisha.
Ati’’ si nkibona neza kandi byaje buhoro buhoro ariko kuri iyi myaka ndumva ntacyo naba nkiramiye ibyo ntakoze kare si nabikora ubu, ndashaje cyane si nshoboye kujya kwirirwa kwa muganga ngo ndisuzumisha amaso byararangiye.’’
Mugenzi we, Rugayabahunga Pascal w’imyaka 74, utuye mu murenge wa Kanjongo,avuga ko yatangiye kutabona neza afite imyaka 65, ku myaka 71 arahuma burundu ari bwo yagannye ikigo nderabuzima cya Kibogora bamwohereza ku bitaro bya Kibogora baramusuzuma baranamuvura neza,ubu arabona neza.
Ntakirutimana Emma Marie Josée ushinzwe ibijyanye n’ubuvuzi bw’amaso mu bitaro bya Kibogora, avuga ko abantu bose, cyane cyane abarengeje imyaka 45 baba bakwiye kwihutira kwisuzumisha kuko baba bugarijwe n’indwara y’ishaza itera amaso guhuma burundu, kandi ngo 80% y’indwara zitera ubuhumyi ziravurwa zigakira.
Ati “turasaba abantu kwisuzumisha amaso kugira ngo bamenye urwego rwabo rw’imibonere kandi bikorwa ku buntu ku bitaro no ku bigo nderabuzima, uwo dusanganye ikibazo tukamufasha kugikemura,yaba agomba n’indorerwamo tukamufasha kuzibona hifashishijwe mituweli”.
Nzeyimana Pierre, uyobora umuryango mpuzamahanga The Fred hollows foundation ufatanya na MINISANTE mu buvuzi bw’amaso cyane cyane hakumirwa ubuhumyi, avuga ko mu Rwanda ubuhumyi bugenda bwugariza abantu cyane cyane abari mu myaka 50 gusubiza hejuru.
Avuga ko mu 2015 habaruwe mu gihugu hose abagera ku bihumbi 11 bahumye burundu, inzobere z’abaganga mu kuvura amaso zikaba zikiri nke kuko zitarenze umunani mu gihugu cyose.
Ahumuriza abavuga ko barengeje imyaka yo kwivuza kuko imyaka yose umuntu aba akeneye kubona kandi yakwivuza agakira neza, uyu mwka abarenga 120 muri zone y’ibitaro bya Bushenge na Kibogora muri Nyamasheke bakaba barayabazwe kandi barakira n’abandi bagasabwa kubyitabira.


