Gupfira hano no gupfira mu Rwanda tubona byose ari kimwe- Abahoze muri FDLR

Sangiza iyi nkuru

Abahoze mu nyeshyamba za FDLR, mu mwaka wa 2014 bakemera gushyira intwaro hasi ndetse bakanatuzwa by’agateganyo mu nkambi ya Kisangani, mu gihe basabwa gutaha mu Rwanda, bavuga ko badashobora kuhakandagiza ikirenge.

Aba barwanyi n’imiryango yabo, bose hamwe basaga 800, bavuga ko hari amakuru bahabwa y’uko umutekano wo mu Rwanda itifashe neza, iki ngo nicyo bashingiraho bemeza ko nubwo birukanwa ku butaka bwa Congo, badashobora kwerekeza mu Rwanda.

Loni yabafashaga yabafungiye amazi n’umuriro, Leta ya Congo nayo ibatangariza ko nta burenganzira bafite bwo kuba ku butaka bwayo, ikabasaba gutaha iwabo.

Umuvugizi wabo, Mugisha Faustin aganira na BBC dukesha iyi nkuru yagize ati “Icyo tubona twebwe, kuba Loni irimo gukora amakosa, tubona yakagombye kwisubiraho ikadufasha, niba itanabikoze rero, gupfira hano muri Congo no gupfira mu Rwanda tubona ari kimwe, ubwo tuzapfira hano kuko tuzaba tuzize akarengane, kuko ntekereza ko icyo Loni yashyiriweho ari ukubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu,…”.

Umuvugizi wa Leta ya Congo, Lambert Mende avuga ko nta burenganzira na buke  bafite ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akabasaba guhambira utwabo bagasubira mu gihugu cyabo.

Yagize ati “Nta burenganzira na buke bafite bwo kugira icyo badusaba kuko ni abantu barengeje igihe bahawe cyose kubera ugushaka kwabo, bave ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho binjiye binyuranyije n’amategeko, kandi nta burenganzira bw’impunzi za politiki bafite, icyo tubemerera gusa ni uburenganzira bwo gusubira mu gihugu cyabo ariko bakavuga ko batabishaka,…”.

Ibyo bavuga ko bazemera bakahapfira, Mende we abifata nk’amayeri, ati “Nta numwe nari numva wahapfiriye, twifuza ko bava mu gihugu cyacu vuba hashoboka,…”.

Ese uko babwirwa umutekano wo mu Rwanda niko uri?

Ibihumbi by’abahoze ari abarwanyi mu nyeshyamba za FDLR, hamwe n’imiryango yabo, bagiye bahunguka, bagataha mu Rwanda, bakakirwa, bagahugurwa ndetse bamwe bakanasubizwa mu buzima busanzwe, by’umwihariko ubu bakaba bafite uburenganzira nk’abandi Banyarwanda, bitandukanye n’ibyo aba bavuga ko nta mahoro bagirira mu gihugu cyabo.

Col.Mutarambirwa Elie wahoze muri FDLR nyuma akaza gutaha mu Rwanda akakirwa neza ndetse akanahabwa imirimo muri Komisiyo yo gusezerera abasirikare no kubasubiza mu buzima busanzwe (RDRC), atanga ubuhamya bw’ubuzima bwe mu mashyamba ya Congo, yatangaje ko abayarimo b’abanyarwanda baba babeshywa ko mu Rwanda nta mahoro ahari.

Yagize ati “Hanze ho bavuga ko iyo babonye umuntu bamufata amajwi bakamwica cyangwa bakamufunga ariko washyira mu gaciro ugasanga nta shingiro bifite kuko ababivuga bose bafite imiryango hano mu Rwanda”.

Yakomeje asaba abagitsimbaraye, ko bataha mu rwababyaye bakima amatwi abanyamahanga babashuka ku bw’inyungu zabo.

Ati “Abanyamahanga barabashuka. Bariya usanga bakomeza kubabeshya ngo tuzabafasha mukore ibi, ariko ubundi bagombye gufata icyemezo nk’Abanyarwanda ntibite ku byo amahanga ababwira ngo amahanga ni amwe kandi bashaka kubata mu rwobo, bagombye kuza kwiyubakira u Rwanda. Umunyamahanga we aba afite imishinga ari gushyira mu bikorwa”.

Raporo yashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Abanyamerika gikora ubushakashatsi ku bintu bitandukanye, Gallup, igaragaza ko u Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri mu bihugu bifite abaturage batekanye muri Afurika.

Iyi raporo ya 2018 yagarutse ku buryo abantu bumva ku giti cyabo batekanye, uburyo babona ibirebana n’ibyaha n’ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko,… yagaragaje ko 83% by’abatuye mu Rwanda bizera cyane polisi kandi batagira ubwoba bwo kuba bagenda bonyine nijoro,… ibi bikaba ari bimwe mu bigaragaza aho umutekano w’u Rwanda uhagaze muri iki gihe.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Inline Related Posts” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *