Uzwi nka Rambo yahanaguweho icyaha cyo gusambanya ku ngufu

Sangiza iyi nkuru

Sylvester Stallone uzwi nka Rambo, yahanaguweho icyaha yari akurikiranweho cyo gufata umugore ku ngufu.

Mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize, nibwo umugore ubu ufite imyaka 48 y’amavuko, yashinje Rambo kumufata ku ngufu, avuga ko ku nshuro ya mbere byabaye mu 1987.

Nk’uko ikinyamakuru TMZ kibitangaza, uyu mugore yavugaga ko Rambo yamusambanyije ku ngufu ubugira kabiri mu mwaka wa 1990.

Polisi yo mu mujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo gusuzuma ibirego by’uyu mugore, yasanze ibimenyetso atanga bituzuye, itesha agaciro iki kirego.

Ku ruhande rwa Rambo, ahakana yivuye inyuma ibyo uyu mugore amushinja, mu gihe ngo yibuka ko baba barahuriye  muri Isiraheli mu 1987 yamamaza filimi ze.

Uwunganira Rambo mu mategeko, Martin Singer yagize ati “Ni ibintu bigaragara ko uyu mugore yashyikirije raporo polisi kugira ngo azagire amateka yanditse mu itangazamakuru”.

Michael Sylvester Gardenzio Stallone ni umusaza w’imyaka 72 y’amavuko, yamenyekanye cyane mu ruhando rwa filimi kuva mu myaka ya 1970. Mu Rwanda abakunzi b’Agasobanuye bakaba bamuzi ku izina rya Rambo, riva kuri film ye ‘First Blood ifite ibice bitatu akinamo yitwa Rambo.

lo

Ram
Sylvester Stalone  muri “Rambo: First Blood”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *